Serivisi za ‘mobile money’ zigiye guhurizwa hamwe ku mirongo yose y’itumanaho

Bitarenze ukwezi kwa 10 uyu mwaka, serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa zizaba zarahurijwe hamwe ku buryo kohereza amafaranga ku murongo w’itumanaho utandukanye n’undi bizaba bihendutseho 70% by’igiciro kiriho ubu.

Kuba imirongo y’itumanaho mu Rwanda idahuriza hamwe serivisi zo kwakira no koherezanya amafaranga ibi ngo bituma umuguzi ahendwa igihe agiye koherereza amafaranga undi muntu ufite undi murongo w’itumanaho.

Mbonye Paul ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda muri ADECOR yagize ati “Jyewe iyo mbikuje amafaranga ibihumbi ijana umbikuriza akora ‘operation’ imwe n’uwabikuje ibihumbi cumi tukaba tutumva neza rero impamvu ibiciro bijyaho bishingiye ku mubare w’amafaranga. Twe twumva ibiciro bigomba gushingira ku nshuro umuntu yabikuje bityo byatuma ibiciro bitazamuka kuko binatuma abantu batitabira ubu buryo, kuko iyo mbona ngomba koherereza umuntu amafaranga miliyoni nabara ibihumbi ndi burenzeho kugira ngo abikuze nkasanga ari igihombo bityo nkemera nkajya kuri banki nkajya gutonda nkatakaza igihe.”

Imibare yuyu mwaka yashyizwe hanze na Banki Nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko mu Rwanda umwaka ushize wa 2018 umubare wabakoresha ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa mu kohereza no kwakira amafaranga wazamutseho ku kigero cya 22% kuko bari 11.067.077 muri 2018 bavuye kuri 9.079.983 muri 2017.

Umubare w’inshuro zakoreshejwe mu kohereza no kwakira amafaranga na wo warazamutseho ku kigero cya 19% kuko muri 2018 byari 299 .9 bivuye kuri miliyoni 251 muri 2017.

Umubare w’amafaranga yose yoherejwe nayakiriwe yazamutseho ku kigero cya 31% kuko muri 2018 frws yose yahorejwe muri ubu buryo yari miriyari 1.808 avuye kuri miriyari 1,385 muri 2017.

Bamwe mu batanga izi serivisi bemeza ko izi serivisi zihurijwe hamwe na bo byaborohera ndetse bigaca uburiganya bukorwa nabitwaza iki cyuho.

Pascal Musafiri ukorera sosiyete y’itumanaho ya MTN yagize ati “Uko byagenze ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka nka 52 we yaraje ansaba serivisi muha telefoni y’akazi muhaye telefoni y’akazi ko namubikira ibihumbi maganatanu, yinjira muri system imbere amafaranga yose aba arayatwaye.”

Na ho Jean Paul Biziman, umukozi wa Airtel we yagize ati “Imikorere nyine hagati ya Airtel na Mtn icyo kuba twahuza cyangwa se bahuza kuburyo nacyenera serivise nkaba nayisaba ni umuntu wo muri mtn icyo cyakoroha kikadufasha mu kazi kacu ka buri munsi.”

Ubuyobozi bw’ikigo gihuza ibigo by’itumanaho bitanga serivisi z’imari by’ifashishije ikoranabuhanga, R.Switch buvuga ko bitarenze ukwakira uyu mwaka wa 2019, ibi bigo bizaba byaramaze guhuriza hamwe imitangire ya serivisi.

Gaga Jean Claude Umuyobozi Mukuru w’iki kigo yagize ati “Ikintu cy’ibiciro kiri mu bintu tugomba kwitaho cyane cyane mu mibare dufite uyu munsi n’ubwo itaremezwa yenda ariko nakubwira ko turimo kubona ko ikiguzi kizagabanuka ku kigero cya 70% yayo twari dusanzwe dukoresha. Ibintu byinshi twamaze kubyumvikanaho cyane cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga kuko twamaze kubishyiraho, kubijyanye ni uburyo bazahuza imiyoboro yabo n’iyacu ni ibintu twamaze kugerageza tubona ko bizakomeza gukora bitahungabanyije byinshi ku ruhande rwabo cyangwa ku ruhande rwacu, mu by’ukuri iki gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka turifuza ko kitarenga tutaratanga serivisi kuri buri Munyarwanda. ”

Raporo y’uyu mwaka yakozwe na Banki y’ishoramari yo mu Misiri yagaragaje ko Kenya ari yo iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abakoresha ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga

U Rwanda rukurikira igihugu cya Ghana kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu kwegereza abaturage izi serivisi.

Umwaka ushize wa 2018, ku isi habarurwaga abantu basaga miriyari 5 na miliyoni 100 bakoresha ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa bakaba bangana na 67% by’abatuye isi bose.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo