Rwamagana :Yafashwe yiyita umupolisi, anambura umuturage

Photo:Internet

Ndayisaba w’imyaka 27, umuturage wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ukuboza 2018yafashwe yiyita umupolisi ndetse anasaba Nkundabarama Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugirango afungure murumuna we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko Nkundabarama yari mu kabari aganirira nyiri akabari ko afite murumuna we ufunzwe ariko atazi aho afungiye.

Yagize ati " Uko Nkundabarama yabiganiraga mu kabari, Ndayisaba yarimo kubyumva ahita amwegera aramusohora amubwira ko ariwe muyobozi wa Polisi muri uwo Murenge wa Kigabiro. Amubwira ko namuha amafaranga ibihumbi 100 amufungurira murumuna we ufunze."

Nkundabarama amaze kubyumva yagize amakenga, asubira mu kabari abibwira nyiri akabari.

Nyiri akabari yamubwiye ko umuyobozi wa Polisi mu Murenge amuzi atari Ndayisaba, bahita batekereza ukuntu bafatisha uwo Ndayisaba wiyita umupolisi.

Nkundabarama yahise abwira Ndayisaba ko yaba yihanganye akamushakira ayo mafaranga ako kanya. Mu gihe yarimo gushaka ayo mafaranga bahise bahamagara umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Kigabiro.

Yahageze amafaranga amaze kuboneka barimo kuyaha wa mutekamutwe bahita bamufata ayakira.

CIP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abanyarwanda kwirinda abantu babashuka ko hari serivisi bagiye kubakorera bakabaka amafaranga.

Yagize ati " Nta mupolisi waka amafaranga ngo atange serivisi, ikindi uriya muntu ni umutekamutwe wiyitiriye urwego atari rwo.Abaturage barasabwa kwirinda abantu b’abatekamutwe."

CIP Kanamugire asoza ashimira abaturage intambwe ishimishije bamaze kugeraho yo gutanga amakuru ku gihe aho babonye ibitagenda neza murwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba maso kuko hari abantu basigaye barigize abatekamutwe biyitirira inzego bagamije kwambura rubanda utwabo.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki 09 Ukuboza mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange nanone mu Ntara yIburasizuba hafatiwe abantu 3 biyitaga abayobozi b’umushinga, bakaba barafashwe baka abaturage amafaranga ngo babandike mubazafashwa n’uwo mushinga.

Ndayisaba akimara gufatwa yahise ashykirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo