Rwamagana: Umwana w’Imyaka 15 yasanzwe mu kiyaga cya Mugesera yapfuye

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Gicurasi 2020 umwana witwa Ndayizeye Jean Paul w’imyaka 15 mwene Ndagijimana Sipiriyani na Nyirakabanza Speciose wo mu Mumudugudu wa Rukori, Akagari ka Byimana mu Murenge wa Karenge yasanzwe mu kiyaga cya Mugesera yapfuye ubwo yajyanaga n’abandi bana koga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge w’umusigire Ntagwabira Valens yabwiye RWANDAMAGAZINE ko uyu mwana yakuwe mu kiyaga yapfuye.

Yagize ati "Ejo hashize yaguye mu kiyaga arimo yoga n’abana bagenzi be, hanyuma aguyemo bahita bahuruza baramushaka baramubura, uyu munsi abasare barimo bagenda baramubona tumukuyemo rero umurambo twawohereje ngo ukorerwe isuzuma

Ntagwabira Valens yakomeje agira inama abaturage ndetse agira inama ababyeyi kujya baherekeza abana babo mu gihe bagiye ku kiyaga ndetse anavuga ko hagiye gushyirwa ubugenzuzi buzajya bukumira abana bajya muri iki kiyaga.

Ati: “Inama tugiriye ababyeyi bari ku kiyaga twasabye ko bakangurira abana babo kutajya mu kiyaga , kudakoresha amazi y’ikiyaga kuko bafite amazi hejuru ndetse n’abana batoroka bajya koga tubasabye ko batazongera kujyamo."

Yunzemo ati " Twasabye ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rukori ko bashyiraho ubugenzuzi mu masaha abana bajya koga bakabakumira ndetse tunasaba abahinzi bahinga hejuru ku kiyaga mu gihe bahari ko bakwiye kujya bakangurira abana bagasubirayo igihe cyose bagiye ku kiyaga badaherekejwe”.

Kuri ubu Nyakwigendera akaba yajyanywe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo