Rwamagana: Umugore yafatanwe udupfunyika turenga 2000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro yafashe umugore witwa Ngendakumana Fatuma w’imyaka 19 y’amavuko afite udupfunyika 2400 tw’urumogi, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2019.

Uyu mugore akaba yarufatanwe mu rugo rw’ababyeyi be batuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro agiye kururanguza umuntu wari uturutse mu mujyi wa Kigali.

Umuvugi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko Fatuma agiye kugurishiriza urumogi mu rugo rw’iwabo nuko Polisi ijyayo iramufata.

Yagize ati " Polisi ikorera mu murenge wa Kigabiro ikimara guhabwa ayo makuru yahise ijya mu rugo rw’iwabo wa Fatuma usanzwe uhaba kuko yanahabyariye ngo hari umuntu wari uje kurangura urwo rumogi bicyekwa ko yari aturutse mu mujyi wa Kigali bumvise ko abo bapolisi baje bagerageza kwiruka uwari uje kururangura aracika ariko Fatuma ari nawe nyiri ukurucuruza arafatwa."

Akomeza avuga ko abaturage batanze amakuru y’uko Ngendakumana Fatuma uyu mwuga wo gucuruza urumogi ashobora kuba awufatanya n’ababyeyi be, ubu hakaba hagikorwa iperereza ngo bamenye koko niba abo babyeyi nabo barucuruza.

Ngendakumana Fatuma yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kigabiro ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho.

CIP Twizeyimana arashima ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage na Polisi, akaba ari nabwo butuma muri iki gihe habaho gukumira ibyaha no gufata abanyabyaha. Agasaba buri wese kugira uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe rw’abakoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Asaba nanone abantu kutijandika mu bikorwa bigayitse nk’ibyo byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe. Akabagira inama yo gushaka ibindi bikorwa bakora byabateza imbere bakareka kwishora mu bibujijwe n’amategeko.

Ngendakumana Fatuma aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo