Rwamagana: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi wa kompanyi ya MTN

Umusore witwa Nsabimana Silas w’imyaka 27 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari kuri uyu wa 19 Kamena, ubwo yari amaze kwiba umukozi wa MTN Uwimana Gaudance w’imyaka 22 ibihumbi 135,000Frw akoresheje telefone.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu musore ukomoka mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara yagiye ku mucuruzi wa kompanyi ya MTN (MTN Agent) ucuruza mitiyu akamusaba ko yamubikira amafaranga ari nabwo yahitaga amwiba.

Ati "Ahagana saa 19h00 z’umugoroba nibwo Nsabimana yaje abwira uyu mukobwa ucuruza Mitiyu ko amubikira amafaranga nawe ahita amuha telefone ngo ashyiremo nimero kugira ngo abone uko amubikira, akimara kwakira telefone yahise yiyoherereza amafaranga 135,000frw byari biri kuri iyo telefoni y’umucuruzi.

Akomeza avuga ko uyu mukiriya yahise abwira umucuruzi ko atakibikuje ngo abonye ubutumwa bumubwira ko akenewe byihutirwa aza kubikora agarutse maze Uwimana agira amakenga y’impamvu uyu musore atabikuje kandi yari yahawe telefoni ngo ashyiremo nimero akayimarana akanya, arebye amafaranga yari afite kuri telefone asanga bayatwaye.

Uwimana Gaudance akibona ko amafaranga ye yibwe yahise ahamagara ku cyicaro gikuru cya MTN bamubwira ko ayo mafaranga yagiye k’uwitwa Nsabimana Silas niko guhita yitabaza Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Gishari kugira ngo imufashe.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uyu mucuruzi akibagezaho ikibazo ahuye nacyo Polisi yahise ishakisha uyu musore iramufata.

Yagize ati " Nyuma yuko uyu mucuruzi amenye aho amafaranga ye yagiye yitabaje Polisi maze ikurikirana uwakoze icyaha iramufata, amafaranga asubizwa nyirayo, uwibye ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo akurikiranwe ku cyaha acyekwaho."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagira abantu inama yo kwirinda kwishora mu byaha kuko amategeko ariho ngo ahane ukora ibinyuranyije nayo.

Yakomeje kandi agira inama abaturage kuba maso kuko uko iterambere ryihuta ari nako ibyaha by’ikoranabuhanga byiyongera bityo ko bakwiye kujya babanza gushishoza mu gutanga serivise cyane cyane abakoresha uburyo bwo ku bikuza no kubitsa amafaranga kuri telefoni kuko hari amayeri menshi, abashaka kubambura bakoresha nk’urugero kuza kubikuza amafaranga ntayo bafite kuri telefone akakwereka ubutumwa bugufi bw’icyuka ndetse n’ibindi byinshi.

Yashimiye uyu mukobwa wihutiye gutanga amakuru akimara kubona ko yibwe ari nayo yatumye Polisi ibasha kugarura amafaranga ye, asaba n’abandi bose kujya bahita bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibyo cyangwa n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo