Rwamagana: Masabo ukora ifumbire akuye mu nkari z’abantu yegukanye igihembo cya Miliyoni FRW -AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2017 mu Karere ka Rwamagana hatanzwe ibihembo bihabwa urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba bya Youth Connekt Awards , igihembo cya mbere cyegukanwa na Jean Luc Masabo ufite umushinga wo gukora ifumbire ayikuye mu nkari z’abantu.

Itangwa ry’ibi bihembo byatewe inkunga na Minisiteri y’urubyiruko ifatanyije n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP Rwanda) hamwe na Green Fund Rwanda. Ibihembo byatangiwe muri Salle ya Avega Agahozo iherereye mu Karere ka Rwamagana.

Tariki 17 Ukwakira 2017 nibwo hari habaye umuhango wo kujonjora imishinga 2 muri buri Karere, mu turere 7 tugize Intara y’Uburasirazuba. Kuri uwo munsi nibwo hatowemo imishinga 3 ihagarariye Intara. Kuri uyu wa kabiri nibwo hatoranyijwe umushinga uzahagararira Intara ku rwego rw’igihugu.

Icyeza Esther ukora ibikoresho binyuranye iby’imideri n’imitako, Yvette Ishimwe watangije umushinga yise ‘Iriba water’ ugamije kwegereza abaturage amazi meza muri Kayonza ndetse na Jean Luc Masabo ukora ifumbire akura mu nkari z’abantu nibo bageze mu cyiciro cyanyuma.

Nyuma y’uko bose basobanuye imishinga yabo n’akamaro ifitiye abanyarwanda muri rusange n’uruhare igira mu bukungu b’igihugu, akanama kari gashinzwe gutanga amanota kemeje ko Jean Luc Masabo ariwe watsinze. Yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, akaba azanahatana muri Youth Connekt Awards ku rwego rw’igihugu ahagarariye Intara y’i Burasirazuba.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yashimye iki gikorwa ndetse yemeza ko ibihembo bya Youth Connekt Awards bituma urubyiruko rwigira ku bandi kwihangira imirimo no kwigira.

Mu ijambo rye, Emmanuel Bigenimana, umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko wari umushyitsi mukuru yatangiye ashimira abafatanyabikorwa bashyizemo imbaraga kugira ngo habeho itangwa rya Youth Connekt Awards mu Ntara y’i Burasirazuba . Yashimiye cyane Green Fund Rwwanda ndetse na UNDP Rwanda.

Bigenimana kandi yasabye urubyiruko gutekereza kure, bagahanga udushya tuzavamo imirimo mu gihe kizaza.

Yagize ati " Mureke dutekereze nka Jean Luc warebye kure agatangiza umushinga we w’ifumbire . Ni uwo kureberwaho. Igishoro ntigikwiriye kuba ikibazo. Ibitekerezo bishobora kuvamo ibintu bikomeye. Icya ngombwa ni uguhanga udushya tuvuye mu bitekerezo byanyu.

Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo bafatanyabikorwa beza mu kubaka ubukungu buhamye bw’igihugu cyacu. Mwese mushobora kugira uruhare muri izo mpinduka. Muhange udushya, hanyuma musabe inkunga muri BDF, banki , …hari n’ abandi biteguye kubashyigikira. Ndasaba umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana gushyira urubyiruko mu bikorwa biteza Akerere imbere ndetse no mu kwesa imihigo."

Emmanuel Bigenimana, umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko

Yunzemo ati " Guverinoma y’u Rwanda irateganya guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni n’igice kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza. Udushya muzahanga dushobora kubyara iyo mirimo."

’Ifumbire ya Masabo imaze kumenyekana mu Karere ka Ngoma’

Masabo Jean Luc ni uwo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo. Yatangarije Rwandamagazine.com ko umushinga we yawutangiye mu mezi 5 ashize nyuma yo kurangiza Kaminuza y’u Rwanda muri Civil engineering mu ishami ry’ibijyanye n’ibidukikije.

Avuga ko igitekerezo cye yakigize nyuma yo kubona uburyo inkari zibangamira ibudukikije , atangira gushaka uko zabyazwamo umusaruro. Icyo gihe ngo yisunze abantu bize ibijyanye n’ubuhinzi bagahuza ibitekerezo, bakamwunganira ku mushinga we.

Masabo ngo yafashe udukoresho adushyira muri gare ya Ngoma dukusanyirizwamo inkari ndetse no kuri bimwe mu bigo by’amashuri. Iyo zimaze kugwira, yohereza amagare akajya kuzizana, ari nazo avangamo indi miti hakavamo ifumbire ikoreshwa mu gufumbira imyaka.

Avuga ku mwihariko w’iyo fumbire, Masabo yagize ati " Ni ifumbire nziza y’umwimerere, isukika (liquide/liquid). Umwihariko wayo ni uko ikoreshwa no mu gihe cy’izuba, igakora imirimo 2 icyarimwe.

Ikora nk’ifumbire ariko ikanafasha mu kuhira imyaka. Ishyirwa ku myaka inyuranye nk’imboga, ibitoki, ibigori n’ibindi.Mu Karere ka Ngoma abantu benshi barayikunze cyane kandi ndateganya no kwagura ikagera henshi mu gihugu."

Kugeza ubu Masabo akoresha abakozi 9 bahoraho n’abandi 10 bakora ku buryo bwa bubyizi. Amagare akoreshwa mu gutunda inkari ni aye bwite. Ifumbire ye irahendutse ugereranyije nizindi kuko igurishwa 400 FRW kuri litiro mugihe indi fumbire isanzwe ngo igura guhera kuri 600 FRW ku kilo kimwe.

Imbogamizi ahura nazo ni ibikoresho bikiri bike bidatuma bafata ingano y’inkari nyinshi, yatuma bakora ifumbire nyinshi cyane.

Urubyiruko rufite indi mishinga inyuranye rwabanje kumurika ibyo bakora

Niyitegeka Gerald ukora amakara akuye mu myanda

Icyeza Marie Goreth na we wageze mu cyiciro cyanyuma...akora imitako n’imideli

Icyeza asobanura umushinga we

Ishimwe Yvette asobanura ibijyanye n’umushinga we ’Iriba water’

Masabo Jean Luc asobanura inyungu umushinga we ufitiye abaturage n’uruhare ugira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu

Abatangaga amanota babanje kwiherera mbere yo gutangaza uwatsinze

Abahatanye mu cyiciro cyanyuma babanje kuganira mbere y’uko hatangazwa ufite umushinga mwiza kurusha iyindi

Masabo ashyikirizwa igihembo cye

Masabo Jean Luc wegukanye igihembo cya mbere

Abageze mu cyiciro cyanyuma bafata ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi banyuranye bitabiriye uyu muhango

Ubonabagenda Youssuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo