Rwamagana: Abarokotse Jenoside barataka inzara baterwa nuko amasambu yabo atabegereye

Mu murenge wa Gishali mu Kagari ka Ruhunda mu Karere ka Rwamagana, ahatujwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batuye mu mazu y’enye muri imwe (4in1), bamwe muri bo bavuga ko kubona ibyo kurya birikubagora ngo kubera ko amasambu yabo ari kure ikintu bavuga ko kibakomereye muri ibi bihe.

Karamage Claver umwe mu batujwe muri aya mazu yagize ati " Isambu yanjye iri i Mwurire kuhahinga nicyo kimvuna ,najyaga njyana igare none narashobewe kubera ibi bihe".

Mugenzi we Mukankusi Alivera yunzemo ati "Ikibazo mfite ni icy’ibribw. Njya guhinga kure kandi intege zanjye ni nkeya ariko sijye jyenyine hari n’abandi duturuka hamwe. Duturuka i Mwurire , hariya ku Rwibutso ku Munini niho tujya guhinga ariko njyewe singerayo birangora. Isambu nayihaye abantu bahinga, aho bashakiye bakanzanira icyo kurya. Icyifuzo cyanjye nuko nabona najya mbona icyo kurya hafi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bagiriye inama aba baturage yo kugurisha amasambu ari kure bakagura abegereye ,ariko kandi ngo bazakomeza kubafasha uko bava muri iki kibazo.

Yagize ati ” Twabagiriye inama yuko abafite amasambu ya kure bashobora kuyaguranisha bakagura iza hafi kugirango imirimo ikomereze hafi ,kereka ku bagifite uburyo bwo gutuma bajya kure[….]kuburyo twagiye tubagira inama kenshi kandi twizeye ko tuzakomeza kubagira inama icyo kibazo kigakemuka”.

Abenshi muri aba baturage ngo bafite amasambu mu Murenge wa Mwurire. Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko ngo hari ubutaka bwagiye buhabwa bamwe. Ubuyobozi bukavuga ko buzakomeza gufasha nabasigaye bagifite ikikibazo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo