Rwamagana: Abana b’abakobwa 90 batewe inda zitateganijwe bagiye gusubizwa mu ishuri

Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, Ihuriro Reseau de Femmes ribinyujije mu mushinga KVINNA TILL KVINNA ryatangaje ko mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019, abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe bigatuma bacikishiriza amashuri yabo bari munsi y’imyaka 18 bazaba basubiye mu ishuri.

Ibi byatangajwe n’Ihuriro Reseau de Femmes kuri uyu wa Kabiri taliki ya 12 Werurwe 2019 muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije guha icyizere no gusubiza abana babyaye imburagihe mu ishuri.

Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe bakiri munsi y’imyaka 18 bishimiye ko bagiye gusubira mu ishuri aho bavuga ko ntacyizere bari bafite nyuma yo guhura n’ubuzima bubi bwo kubyara imburagihe.

Ikizanye Jeannette ( kuri ubu agejeje imyaka 19) , wari uhagarariye abandi avuga ko bishimiye kuba bagiye gusubira mu ishuri.

Yagize ati " Mbyakiriye neza cyane kubera ko iyo bamaze kugutera inda ukabyara inshuti zawe, ababyeyi harigihe bagenda baguca intege ngo warabyaye, ese ngo uzasubira mu ishuri naho wasubira mu ishuri urabona bizakunda? ".

Yakomeje agaragaza ko nta kizere yari afite cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gutwita imburagihe.

Ati " Nta cyizere nari mfite pe. Njyewe natwise niga. Nkimara gutwita mu rugo nabo banca intege ubwabo baravuga bati kwiga bireke, ati: ese ubu nujya ku ishuri uzaba uri umwarimu, uzaba uri Directrice , uzaba uri iki!? ".

Musengimana Odette , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Reseau de Femmes avuga ko bateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhamagarira ababyeyi ndetse n’abarezi gufasha aba bana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe gusubura mu ishuri.

Yagize " Twateguye iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu muryango kugirango tugire natwe uruhare mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikiri mu miryango harimo ikijyanye n’isambanya ry’abana ndetse no gutwita kw’abangavu bikimeze nk’icyorezo mu gihugu cyacu ".

Yunzemo ati " Ni igikorwa kigamije guhamagarira ababyeyi, abarezi bose bafite mu nshingano kugirango tubashe gusubiza aba bana b’abakobwa mu buzima busanzwe kuko ari abana bacu mu muryango".

Byukusenge Irene, Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe ishami ry’imiyoborere avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere basaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita kuri aba bana b’abakobwa no kubafasha mu buzima bwabo no mu myigire bagiye gusubiramo.

Yagize ati " Ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri turabasaba yuko bagomba kwakira abana baje babagana. Umwana ugize igitekerezo cyo kugaruka mu ishuri yaracikishirije bitewe n’ibibazo yahuye nabyo turabashishikariza ko abo bana bagomba kubakira bakabashyira mu ishuri hanyuma bakanabakorera ubuvugizi bakabona na byabikoresho baba badafite ariko bakiga ".

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe bari munsi y’imyaka 18, 452 batewe inda zitateganijwe mu myaka ibiri. Ku ikubitiro Reseau de femmes igiye gusubiza mu ishuri abagera kuri 90 batewe inda zitateganijwe bari munsi y’imyaka 18.

Musengimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Reseau de Femmes

Icyizanye Jeannette watewe inda ari munsi y’imyaka 18 kuri ubu akaba afite imyaka 19

Byukusenge Irene,Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uhagarariye ishami ry’Imiyoborere myiza

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo