Rutsiro: Abakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu bafatanwe amafaranga y’amiganano

Muri iki cyumweru dusoza tariki ya 22 ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Murunda yafashe Ndayambaje w’imyaka 26 na Munyakinyaga Samuel w’imyaka 33, bombi bafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 42,000 y’amiganano. Zari inoti z’igihumbi n’iz’ibihumbi bibiri, aba bagabo baranakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko ari nabwo buryo babonye aya mafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ndayambaje yagiye kurangura inzoga(byeri) yishyura amafaranga y’amahimbano. Abaturage bahise batanga amakuru Ndayambaje arafatwa nawe ahita avuga ko Munyakinyaga nawe ayafite.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Ndayambaje yavuze ko na Munyakinyaga afite amafaranga y’amiganano ngo kuko uwayamuhaye ari umuturage wo mu Karere ka Ngororero witwa Bazimaziki Innocent umucuruzi w’amabuye y’agaciro, yari yazanywe na Munyakinyaga kandi nawe hari ayo yamusigiye.

CIP Karekezi yagize ati “Byahise bigaragara ko Ndayambaje yacuruzaga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amaze gufatwa yavuze ko ayo mafaranga yayabonye amaze kugurisha ibiro 30, ayagurisha uwitwa Bazimaziki Innocent wo mu Karere ka Ngororero wamuhaye amafaranga ibihumbi 280, bikekwa ko yose ari amahimbano. Ndayambaje yahise atanga amakuru ko uwo mucuruzi yamuzaniwe na Munyakinyaga Samuel nawe abapolisi baramushatse baramufata bamusangana ibihumbi 24 nayo y’amiganano.”

Aba bagabo bombi baremera ko amafaranga bafatanwe bayakiriye bakanayakoresha batazi ko ari amahimbano. Bombi bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murunda kugira ngo hatangire iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bagize ubushishozi bakamenya ko ayo mafaranga ari amahimbano ndetse bakihutira gutanga amakuru. Yasabye n’abandi bose cyane cyane abacuruzi kujya bagenzura bakareba ko amafaranga bahawe ari mazima cyane cyane inoti nshya. Yavuze ko aba bagabo bakurikiranweho ibyaha bibiri aribyo gukoresha amafaranga y’amiganano ndetse no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo