Rusizi: Yongeye gufatanwa udupfunyika tw’urumogi turenga 400, nyuma yo kurangiza imyaka itanu arirwo afungiye

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe yafatanye Sibomana Bosco w’imyaka 35 y’amavuko udupfunyika 446 tw’urumogi, mu gihe yari yarafunguwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’ imyaka itanu afungiye icyaha cyo gucuruza urumogi.

Uyu mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kamena, bavuga ko n’ubwo yavuye muri gereza azira gucuruza ibiyobyabwenge, atigeze acika ku ngeso mbi yo guhumanya abanyarwanda akoresheje ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police Innocent Gasasira yavuze ko abaturage batabaje Polisi nyuma yo kumenya ko Sibomana asigaye agemurira urumogi umuturage wo mu mudugudu wa Burunga, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe, maze baboneraho kujya kuhamutegera baramufata.

Yagize ati “Abaturage baturangiye urugo agemuramo urumogi, turahamufatira arufite. Gusa nyir’urugo we ntitwahamusanze n’ubwo umukozi waho yatubwiye ko amazina nyakuri ya nyirabuja atayazi azi iryo bamwita rya maman Kellia.”

Amakuru Polisi yahawe n’umukozi w’uyu mugore n’uko aho atuye yahakodeshaga. Gusa nawe akaba arimo gushakishwa ngo abazwe k’ubufatanyacyaha akekwaho.

CIP Gasasira yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko uru rugo rugemurwamo urumogi, barakomeza kudufasha kumenya neza uyu mugore udasanzwe umenyerewe cyane muri aka gace kugira ngo nawe ashyikirizwe ubutabera nk’uko byagendekeye uwari umugemuriye urumogi.”

Sibomana Bosco yakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka itanu muri 2014, aza kukirangiza muri 2019 n’ubwo asa naho ntacyo byamufashije mu guca ukubiri no gucuruza ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye uruhare rw’abaturage mu kurwanya icuruzwa n’ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge.

Ati“Abaturage batwereka ko nta mpamvu yo kureberera kuko baduha amakuru adufasha gufata abacuruza ibiyobyabwende ndetse n’abijandika mu bindi byaba. Turabibashimira cyane rwose kandi tubabwira ngo bakomereze aho.”

Sibomana Bosco yashyikirijwe Urwego rw’ubugezacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo akurikiranwe ibyo akekwaho.

Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha, Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:

Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo