Rusizi: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba mazutu muri sosiyete ikora umuhanda

Mu ijoro rya tariki ya 22 ukwakira, Polisi y’u Rwanda yafashe Niyigena Martin w’imyaka 20, yamufatanye litiro 120 za Mazutu bikekwa ko yari amaze kuyiba mu mashini za sosiyete yubaka umuhanda mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu, ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko mu ijoro rya tarki ya 22 ukwakira ahagana saa tatu ubwo bari mu kazi k’umutekano bafashe Niyigena arimo guhambira imifuka kuri moto.

CIP Karekezi yagize ati “Abapolisi bari ku irondo rya nijoro bagera hafi y’ahakunze kurara imashini za sosiyete yubaka umuhanda mu murenge wa Mururu. Babonye moto ihagaze ndetse hari umuntu urimo guhambiraho ibintu biri mu mifuka, baramwegera basanga ni imifuka irimo amajerikani 6 buri imwe irimo litiro 20 za mazutu.”

Ubwo hafatwaga Niyigena, yari kumwe n’abandi bantu babiri ariko bo bahise biruka ahasigara wenyine. Amaze gufatwa, abapolisi basanze ariwe ufite ibyagombwa bimwemerera gutwara iyo moto ndetse yemera ko asanzwe ari umumotari, avuga ko moto atari iye ndetse ko uwamutumye iyo Mazutu ariwe nyiri moto.

CIP Karekezi avuga ko abikanze abapolisi bakiruka bashobora kuba bari bafatanyije na Niyigena kuvoma iyo mazutu mu mashini bakajya kuyigurisha, binakekwa ko baba ari abashoferi cyangwa abazamu b’izo mashini zikora umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko ibikorwa byo kwiba mazutu n’ibindi bikomoka kuri peteroli bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage no kuri ba nyiri sosiyete z’ubwubatsi bw’imihanda.

Ati “iriya mazutu iyo bamaze kuyivoma mu mashini bajya kuyibika hafi aho mu baturage, umuntu ashobora kuba anywa itabi cyangwa hakagira ikibatsi cy’umuriro kiyegera bigahita biteza inkongi y’umuriro mu baturage. Ikindi kandi iyo biba amavuta akoreshwa mu bikorwa nka biriya, bidindiza umushoramari bigatuma ahomba ndetse n’ibyo yakoreraga igihugu n’abaturarwanda bikadindira.”

CIP Karekezi yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye arimo kwiba cyangwa yangiza ibikorwa bya leta n’ibindi byagirira akamaro abaturarwanda muri rusange.

Niyigena akimara gufatwa yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kamembe igihe hagikomeje iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo