Rusizi: Batandatu bakurikiranweho kugurisha imifuka ya sima yubakishwaga amashuri

Tariki ya 15 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yafashe abantu batandatu barimo uwitwa Buregeya Theotime w’imyaka 40 akaba ari n’ umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Muramba (GS Muramba). Bakurikiranyweho kugurisha imifuka 10 ya sima yari igenewe kongera ibyumba by’amashuri muri ririya shuri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amakuru yaturutse ku baturage bari babizi neza ko uyu muyobozi agira uruhare mu kugurisha imifuka ya sima yifashishije abandi bantu barimo umukozi ushinzwe ububiko bw’ikigo (Stock), abantu batatu bayikoreraga ndetse n’umukomisiyoneri wari ushinzwe gushaka abakiriya bo kugura izo sima.

Yagize ati “Ubundi imodoka yazanaga sima mu kigo cy’ishuri aharimo kubakwa, iyo zamaraga kugera mu bubiko bw’ikigo (Stock) uriya muyobozi w’ishuri yashakaga abantu 3 baza kuzikorera bakazimujyanira hanze y’ikigo aho yari afite ububiko bwe nyuma agashaka umuntu umushakira abakiriya bo kugura izo sima.”

CIP Karekezi avuga ko amakuru amaze kumenyekana haje gukorwa ubugenzuzi basanga harabura imifuka 10 ya sima ndetse umukomisiyoneri yemera ko yari amaze kumugurishirizaho imifuka itatu muri iyo mifuka 10 amuha n’amafaranga yayo, gusa umukomisiyoneri avuga ko atazi uko indi mifuka 10 yagurishijwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko bariya bantu uko ari batandatu bashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bamwe mu bashinzwe kuba aribo bakagombye gukoresha neza ibyo Leta iba yagennye mu kubaka ibikorwa remezo ahubwo bakarenga bakaba aribo babikoresha mu nyungu zabo.

Ati “Nk’umuyobozi w’ishuri niwe wari ufite inshingano zo gucunga neza ibyo Leta yageneye igikorwa cyo kongera ibyumba by’amashuri yari abereye umuyobozi kugira ngo itangira ry’amashuri rizagere bafite amashuri menshi. Ariko barababaje kuba ariwe wacaga inyuma akabigurisha.”

Yasabye abaturage kudahishira ikibi ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare. Yashimiye abakomeje gutanga amakuru kuri iki cyaha kuko mu minsi ishize muri uku kwezi kwa Nzeri nanone mu karere ka Rusizi hari hafashwe abantu barindwi bakurikiranyweho kugurisha imifuka ya sima yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo