RURA yahagaritse ibiciro byari byinubiwe na benshi

Ikigo cya leta gishinzwe imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyavuze ko gihagaritse ibiciro by’ingendo cyari cyatangaje mu cyumweru gishize nyuma y’uko binenzwe cyane n’abaturage bavugaga ko byari bihanitse.

Ibyo biciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14 Ukwakira 2020, byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya COVID-19.

Abagaragaje kubyinubibira bavugaga ko byashyizweho hirengagijwe amikoro adahagije ya benshi muri iki gihe ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19. Abandi bibazaga impamvu ibiciro by’ingendo byazamuwe nyamara ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga byaramanutse, ahandi ndetse Leta zikorohereza abaturage mu bijyanye n’ingendo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cy’ingendo umugenzi azishyuzwa 21Frw/Km mu ngendo zihuza intara na 22Frw/Km ku ngendo mu mugi wa Kigali.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020 riravuga ko muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 .

Ibi biciro bishya kuri kilometero imwe bisa neza n’ibyashyizweho na RURA mu kwezi kwa kane mu 2018.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko guhindura ibi biciro bitewe n’uko "leta itega amatwi abaturage bayo".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo