Rubavu: Umuturage yafatanwe urumogi, ashaka gutanga ruswa

Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nyakanga zafatanye urumogi uwitwa Nduwamungu Jean Baptisete w’imyaka 33. Amaze gufatwa yagerageje gutanga ruswa y’amadorali 35 (USD$35) kugira ngo abashinzwe umutekano bamureke. Yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Bugoyi, mu mudugudu wa Bwiza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepctor of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko hari mu ma saa moya z’umugoroba abashinzwe umutekano bari ku irondo babona umuntu uhagaze ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ajugunya mu rugo rwo mu Rwanda ibipfunyika by’amasashe bine birimo urumogi.

CIP Karekezi yagize ati " Hariya hantu yafatiwe ingo zaho zegereye cyane igihugu cya Congo. Umuntu yajugunye urumogi mu gipangu cyo mu Rwanda abashinzwe umutekano bamureba. Bagiye muri icyo gipangu basanga kirinzwe na Nduwamungu, bamubajije iby’urwo rumogi abasaba kubaha amadolari 35 ngo bamureke."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Nduwamungu akurikiranweho ibyaha bibiri aribyo gucuruza ibiyobyabwenge no gutanga ruswa. Ibi bipfunyika byafashwe kimwe cyapimaga ibiro bibiri.

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kwitandukanya n’abakora ibyaha ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ati " Buriya Nduwamungu niba atari aziranye n’abajugunye urumogi mu gipangu yari arinze yari kwihutira gutanga amakuru, ariko abashinzwe umutekano bakurikiranye ahajugunywe urumogi bamusangamo agerekaho no gushaka kubaha ruswa ngo bamureke.”

Nduwamungu Jean Baptiste yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo