Rubavu: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa umupolisi ya 6000 FRW

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamema yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 ashaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara imoto akabibura, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagali ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Iradukunda yari atwaye moto mu muhanda uva mu mujyi wa Gisenyi werekeza Byahi afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urunyamahanga rwatangiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko adafite icyamgombwa cyemeza ko yabaye yo, kandi nta n’icyamgombwa kimwerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, amaze kubona ko atujuje ibyangombwa yigira inama yo guha amafaranga umupolisi ngo amureke akomeze kugenda.

Yagize ati: " Yahise akura mu mufuka amafaranga 6000 ayahaye umupolisi yanga kuyakira, ahita abimenyesha umukuriye, uwo mu motari arafatwa."

SP Karekezi yashimiye uwo mupolisi wanze kwakira ruswa, anibutsa abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga badafite ibyangombwa biringiye gutanga ruswa, ababwira ko ruswa muri Polisi y’u Rwanda itemewe bityo nta mu Polisi wakira ruswa ngo akore ibinyuranye n’amategeko.

Yabibukije ko kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bitagoranye ko hari amabwiriza akurikizwa ngo umuntu abibone kandi ko buri wese ashobora kubibona mu gihe yakurikije ibisabwa.

Yasoje asaba abaturage kwirinda ruswa kuko ari mbi, idindiza iterambere kandi ikabangamira imitangire ya serivise nziza, ikindi yabibukije ni uko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi igihano gikomeye kirimo no gufungwa muri Gereza.

Iradukunda yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi, ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cg wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva k’umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cg yakiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo