Rubavu: Polisi yagaruje amafaranga arenga miliyoni 4 yari yibwe umucuruzi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yafashe uwitwa Hafashimana w’imyaka 22 bakunze kwita Jado. Uyu musore yafashwe nyuma yo kwiba igikapu cyarimo amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 400 (4,400,000Rwf), telefone igezweho (Smart Phone) n’ibindi byangombwa bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya musore ubusanzwe atuye mu murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu mu karere ka Nyabihu ari naho yibiye ayo mafaranga mu isoko. Ayiba umucuruzi witwa Hitayezu Dirigeant.

CIP Karekezi yagize ati “Hafashimana yacunze imodoka y’umucuruzi (Hitayezu) wari waje gucuruza mu isoko rya Jenda ajyamo aterura igikapu cyarimo. Amaze kugitwara yahise ava aho i Jenda ajya mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu ari naho yafatiwe.”

CIP Karekezi avuga ko igikorwa cyo gufata Hafashimana cyatwaye iminota itarenze 30 kuko yibye saa moya za mugitondo afatwa saa moya n’iminota 30. Umucuruzi ako kanya yaje kureba igikapu arakibura ahita yitabaza Polisi ikorera mu murenge wa Jenda batangira gushakisha umujura.

Habayeho guhanahana amakuru, bidatinze bumva amakuru ko hari umuntu ufatiwe mu murenge wa Bugeshi ufite amafaranga menshi arimo gusengerera abaturage. Kubera ko muri icyo gikapu harimo n’ibyangobwa by’uwibwe bahise bamenya nyirabyo bahamagara muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda.

CIP Karekezi ati “Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi babonye umuntu badasanzwe bazi kandi babona arimo kugurira abantu bose inzoga bamugirira amakenga. Bahise bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Bugeshi iraza iramufata basanga koko amafaranga ni ayo yibye ndetse mu gikapu harimo ibyangombwa.”

Hitayezu Dirigeant yasanze amafaranga ye aburaho ibihumbi ijana gusa uwo mujura yari amaze gusengereramo abaturage.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yamwakiriye kandi ikamufasha kubona amafaranga n’ibyangombwa bye.

Yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yakiriye ikirego cyanjye ndetse ikanagikurikirana. Sinari nizeye ko ndibwongere kubona amafaranga ndetse n’ibyangombwa byanje byari muri kiriya gikapu, Polisi y’u Rwanda ni iyo gushimirwa cyane.”

Hafashimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo