Rubavu: Polisi yafashe uwishe inka y’umuturanyi we agashaka guhunga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Nyamikongi mu mudugudu wa Rwamikungu yafashe Sibomana Jean Pierre w’ imyaka 35 nyuma yaho yishe inka ya Nyiramagori Rachelle w’imyaka 48 umupfakazi w’abana batatu batatu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata saa 2:45 z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba barangirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basiniziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.

Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”

Muri iryo joro nibwo amakuru yatangiye gutangwa kugira ngo Sibomana afatwe kuko akimara gukora ibyo yahise ajya iwe afata igare arahunga afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu karere ka Rubavu.

CIP Karekezi yagize ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mugihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”

CIP Karekezi yakomeje ahumuriza abaturage ko n’ubwo Sibomana yakoze biriya nta kibazo cy’umutekano mucye gihari.

Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo