Rubavu: Polisi iraburira abamotari barimo kwijandika mu byaha byo gukwirakwiza urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) bafashe Ngendahimana Jean Nepo w’imyaka 38, afite udupfunyika tw ’urumogi 2,272 agiye kurucuruza mu baturage. Kuri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama bafashe uwitwa Nshimiyimana Venuste w’imyaka 22, we yafatanwe udupfunyika tw ’urumogi 275.

Ngendahimana yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Nyarushyamba, Umudugudu wa Runyeheri naho Nshimiyimana yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze naho ni mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerezuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ngendahimana yafashwe ahetswe kuri moto ariko umumotari yahise yiruka acika abapolisi aracyarimo gushakishwa.

CIP Karekezi yagize ati "Abaturage batanze amakuru bavuga ko hari abantu bari buvane urumogi mu Murenge wa Busasamana barujyana mu Murenge wa Nyakiriba, abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata nibwo babafatiye ahavuzwe haruguru. Bafashwe saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. "

Yakomeje avuga ko ubwo abapolisi babahagarikaga umumotari yahise ayivaho ariruka hasigara Ngendahimana ari nawe nyiri urumogi. Ngendahimana yavuze ko uwo mumotari yari yamuhaye akazi ko mufasha gukwirakwiza urumogi.

Nshimiyimana nawe ni umumotari yafashwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo avanye urumogi udupfunyika 275 mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati. Nshimiyimana avuga ko ari akazi yari yahawe n’uwitwa Nsabimana utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Kanzenze akaba yafatiwe mu nzira arumushyiriye. Yavuze ko yari yemerewe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 amaze kurugeza kuri Nsabimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abamotari kwirinda kujya mu byaha bashukishijwe amafaranga.

Ati "Si rimwe si kabiri dukangurira abamotari kwirinda kujya mu bikorwa bibagusha mu byaha. Uriya yijanditse mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi none arafashwe na moto ye irafashwe undi n’ubwo yacitse ariko moto ye yafashwe kandi nawe arakomeza gushakishwa azafatwa. Tubagira inama yo gukorera macye ariko meza atariho urubanza. "

Yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije Polisi gufata abacyekwaho icyaha. Yasabye n’abandi baturage kurwanya ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha.

Ngendahimana na Nshimiyimana bahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo