Rubavu: Hatangijwe ibikorwa byo kurwanya ubuzererezi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Rubavu batangije ibikorwa byo kuvana mu muhanda abana n’urubyiruko rw’inzererezi rugaragara mu mujyi wa Gisenyi.

Ni ibikorwa bigamije gukumira bimwe mu byaha bikorwa n’abana bo mu muhanda aho ku ikubitiro, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, abagera kuri 56 barimo abana n’urubyiruko bakuwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushaka uko abana bato n’urubyiruko bakurwa mu mihanda bakigishwa uburyo bategura ejo hazaza heza, abageze mu gihe cyo kwiga bagasubiza mu ishuri abandi bakibumbira mu makoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati: "Duhura n’uru rubyiruko, tukaganira nabo kugira ngo twumve impamvu zituma bajya mu mihanda, hanyuma tukanaganiriza ababyeyi babo tubibutsa akamaro ko kwita ku bana, bagahabwa uburere, bagasubizwa ku ishuri kandi bagakomeza gukurikiranwa uko bikwiye."

SP Karekezi yavuze ko abana benshi bo mu muhanda baturuka mu mirenge ituranye n’umujyi wa Gisenyi, ari yo Rubavu, Nyamyumba na Rugerero.

Ati:"Bamwe muri bo bafite imyaka 8 y’amavuko, mu gihe umukuru muri bo afite 36. Biragaragara ko kugira ngo umwana w’imyaka 8 ave mu rugo aze kuba mu muhanda, ari uko haba habayeho gutereranwa n’ababyeyi bakihunza inshingano, kandi bene abo bana bibaviramo gukura bafite ibitekerezo bibi bituma bishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.”

SP Karekezi yakomeje avuga ko ubujura bwo gukora mu mifuka, gushikuza abantu amasakoshi cyangwa telefoni, kwiba imyenda, gusabiriza, no gukoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ubucuruzi bwa magendu, ari bimwe mu bikorwa bibi uru rubyiruko rwo mu muhanda rwishoramo.

Yagize ati:"Hari abandi usanga bakoreshwa imirimo ivunanye nko kwikorezwa imizigo kandi abenshi baracyari bato bidakwiye ko bakoreshwa iyo mirimo. Abantu rero, bagomba kuzirikana imyaka y’amavuko y’uwo bagiye gukoresha bene iyo mirimo kugira ngo birinde kugwa mu byaha."

Yasoje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikiranira hafi iki kibazo bagafatanya n’imiryango igaragawemo abana nk’aba kurushaho kubitaho mu rwego rwo kubarinda kujya mu mihanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo