Rubavu: Abantu batatu bafatanwe udupfunyika 3.076 tw’urumogi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama bashakishije abantu Batatu bacyekagwaho gukwirakwiza urumogi. Baje gufatwa, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 3,076 bakaba bari barimo kurukwirakwiza mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu n’uwa Rugerero.

Abafashwe ni Habarugira Theoneste w’imyaka 30, Mahoro Chance w’imyaka 27 yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 2,000 bafatirwa mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Gikombe naho Nshimiyimana Alexis w’imyaka 26 yafatanwe udupfunyika 1,076 afatirwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rugerero.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bari bafite amakuru bahawe n’abaturage ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi.

Ati” Abapolisi bo mu ishami rya ANU babonye amakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama ko Nshimiyimana akwirakwiza urumogi mu bacuruzi barwo bato. Hatangiye igikorwa cyo kumushakisha afatwa ahagana saa tanu z’amanywa afatanwa udupfunyika tw’urumogi 1,076.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko gufatwa kwa Nshimiyimana kwabaye intandaro yo gufata Habarugira na Mahoro, uyu Habarugira ni nawe mucuruzi mukuru kuko we ajya kurukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi. Nshimiyimana akaba yari umukozi wa Habarugira, yari kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 nyuma yo kugeza urumogi ku bakiriya.

CIP Karekezi yagize ati” Biturutse ku makuru ya Nshimiyimana abapolisi bagiye mu Murenge wa Rubavu gushaka Habarugira bakiri mu nzira bahura na Mahoro Chance bamusangana udupfunyika tw’urumogi 2000. Mahoro nawe yavuze ko yari arukuye kwa Habarugira nawe ngo yari kumuhemba amaze kugeza urumogi ku bakiriya.”

Habarugira nawe yahise afatwa, aba bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage ku bufatanye bagaragaza mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Yavuze ko amakuru batanga yorohereza Polisi kurwanya uruhererekane rw’abakwirakwiza n’abakoresha ibiyobyabwenge. Yaburiye abantu bakigaragara mu bikorwa byo kwijandika mu biyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazigera ihwema kubarwanya abagira inama yo kubivamo bakareba indi mirimo bakora ibateza imbere.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo