Rubavu: Abantu 74 bafashwe bakora siporo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri bafashe urubyiruko 74 barimo gukorera siporo mu muhanda. Urwo rubyiruko nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bari bubahirije, bamwe barimo gukina umupira w’amaguru, abandi barimo gukora imyitozo ngororamubiri bakoranaho.

Bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo, bari mu muhanda uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ubwo bari bamaze gufatwa, umuyobizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba w’umusigire, Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa yibukije urwo rubyiruko ko gukora siporo bitabujijwe ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yabagaragarije ko ibyo bakoze bishobora gutuma banduzanya COVID-19 bitewe n’uko baturutse ahantu hatandukanye kandi ntawizeye ko ari bazima batanduye.

CSP Kalisa yagize ati “Siporo iremewe ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kuyikora. Mwagombaga kuyikorera ahantu hagari ku buryo hagati y’umuntu n’undi haba harimo nka metero ebyiri, ibi mwakoze byo gukina umupira w’amaguru ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri (Stretching) ntabwo byemewe kuko mwakoranagaho.”

CSP Kalisa yakomeje yibutsa uru rubyiruko ko kwirinda COVID-19 biri mu nyungu zabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange kuko bifasha mu kurinda umuryango nyarwanda wose icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana yabwiye uru rubyiruko ko nta gihe abantu badakangurirwa kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 ariko bo bakaba babirenzeho bagakora ibitemewe. Yabagaragarije ko batagomba kwihanganirwa kuko bagaragaje kurenga nkana ku mabwiriza y’igihugu.

Ati “Ubutumwa butambuka buri munsi mu buryo bwose kandi murabukurikirana mwese, ntibyumvikana ukuntu mwabirenzeho mugakora siporo rusange mu kivunge cy’abantu bangana gutya.”

Nyuma yo kuganiriza ruriya rubyiruko, ubuyobozi mu nzego z’ibanze bwabaciye amande hakurikijwe amategeko.

Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo avuga ko hari siporo zimwe na zimwe zakomorewe ariko zigakorwa nta muntu wegeranye n’undi, nk’abasiganwa ku maguru bagomba guhana intera mu gihe bakorera muri Stade cyangwa ahandi haba inzira y’abasiganwa no kuba buri wese akoresha ibikoresho byo kujugunya no guterura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo