Rubavu: Abantu 26 bafatiwe muri Silent Disco

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama ahagana saa tatu n’igice abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu basanze abantu 26 bari muri hoteli yitwa Kivu Park. Aba bose bafashwe barimo kubyina bacuranga imiziki ibyo bita Silent Disco, bari barimo gusakuza bananywa inzoga. Bafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavebture Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wumvise urusaku rw’abantu benshi basa nk’abari mu birori. Abapolisi bahise bajyayo basangamo abantu bari kwizihirwa, muri aba harimo ba mukerarugendo bari bafite ibyangombwa by’ubukererugendo baturutse mu Mujyi wa Kigali, nyuma bageze ku Gisenyi baje gutumira inshuti zabo 26 batuye muri uriya Mujyi w’Akarere ka Rubavu.

CIP Karekezi yagize ati” Tukimara kubona amakuru muri iryo joro abapolisi bagiye muri iyo hoteli y’uwitwa Rukimirwa Eric dusanga koko harimo abantu benshi barimo kubyina bananywa inzoga. Bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko babyinaga begeranye banasinze, nta gapfukamunwa bambaye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abantu gukoresha neza amahirwe Leta yatanze yo gusubukura ibikorwa bitandukanye kugira ngo abantu biteze imbere ndetse banateze imbere Igihugu. Gusa hakaba hakigaragara abakoresha nabi ayo mahirwe bakirengagiza ko icyorezo cya COVID-19 kikiriho.

Ati” Abantu bakagombye gusubiza amaso inyuma bakibuka ibihe twagiye tunyuramo bya guma mu rugo byatumaga ibikorwa bihagarara harimo abatanga serivisi z’amahoteli n’amaresitora. Kuba Leta yaratanze amahirwe yo kongera gusubukura buriya bucuruzi wari umwanya mwiza wo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda iki cyorezo. Ariya mahirwe ntibagomba kuyakoramo ibihabanye n’ingamba za Leta zo kurwanya iki cyorezo.”

CIP Karekezi yavuze ko kurwanya iki cyorezo bireba buri muturarwanda wese nta gucengacengana,kandi bakayubahiriza ku nyungu z’ubuzima bwabo ndetse no ku nyungu z’Igihugu muri rusange. Yibukije abarenga ku mabwiriza ko amayeri yose babikoramo yamenyekanye abasaba kubicikaho.

Rukimirwa Eric, nyiri Kivu Park Hotel, yemeye amakosa avuga ko yarenze ku mabwiriza kuko yari yemereye abantu 41 banabifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe ariko bakarenga bagatumira inshuti zabo zitari zibifiye uburenganzira.

Abafatiwe muri hoteli nabo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi bavuga ko batazasubira ukundi. Abafashwe bose baganirijwe na Polisi y’u Rwanda ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 banipimisha COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande buri muntu.

Nyiri hoteli yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ndetse hoteli ifungwa mu gihe cy’ukwezi nk’uko amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu abiteganya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo