RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abakobwa bane bakukirikiranweho icyaha cyo gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Bafashwe bimaze kumenyekana ko babana n’umusore mu nzu imwe ari na we wabafashaga gushyira aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga. .

Bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Amashusho aheruka gusakara hanze, agaragaramo abakobwa babiri harimo umwe wambaye ubusa ku buryo hagaragara imyanya ndangagitsina ye. Ni amashusho amara hafi imota 3 bavugamo amagambo atandulkanye y’urukozasoni ari nako bakomeza kuzenguruka imbere ya camera yabafataga amashusho.

Umwe muri aba bakobwa ubu bafashwe na RIB, yabwiye Itangazamakuru ko biriya bikorwa babikoze ku wa Gatatu ubwo we n’inshuti ye y’umukobwa basohokanye n’umugabo bavuga ko ari na we wabakoresheje biriya bikorwa by’urukozasoni.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bamwereye bagerayo bakongera kunywa inzoga ubundi, bambara ubusa imbonankubone (Live) kuri konti ya Instagram y’uwo mugabo.

Ati " Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni"

Akomeza avuga ko batari baziko bizagira ingaruka. Ati" Twari tuziko ko ntangaruka bizagira nta nubwo twari tuzi ko mu mategeko yo mu Rwanda ntakibazo kizabaho, ni ubwa mbere natwe twari tubibonye ubusa bugiye ku mugaragaro.”

Uyu mukobwa w’imyaka 23 avuga ko ari ubwa mbere yari akoze ibi bikorwa ndetse ngo arabisabira imbabazi

Ati" Ni igisebo ni yo mpamvu mpagaze aha mbasaba imbabazi ko biriya bintu bitanzongera kandi mumbabarire n’Abanyarwanda bose n’urubyiruko bagenzi banjye bambabarire kuko nanjye sinjye ni inzoga zabinkoresheje.”

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Ati " Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda".

Bahorera avuga ko aba bakobwa bazakurikiranwa ukwabo naho uwabibakoresheje akurikiranwe ukwe kuko we anakurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo