Polisi yerekanye uwohererezaga abantu SMS ababwira ko yabahaye amafaranga kuri Mobile Money

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore witwa Uwizeyimana Elie wamburaga abantu yafatiwe mu Karere ka Rusizi amaze kwambura umuntu amafaranga ibihumbi 307,778 ayakuye kuri telefoni ye mu buryo bwa Mobile Money. Aba bose beretswe itangazamakuru ku kicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Uwizeyimana Elie ubwo yafatwaga yari amaze kwambura umuturage wo mu Karere Ka Gasabo, Umurenge wa Kimuhurura, yari amaze kumwambura amafaranga angana n’ibihumbi 307,778 ayabikuje kuri telefoni ye. Yafashwe tariki ya 11 Nzeri, afatirwa mu Karere Rusizi, Umurenge wa Nkungu, Akagari ka Gatare, Umudugudu wa Njambwe.

Uwizeyimana yasobanuye uko yajyaga abigenza kugira ngo yambure abantu aho yiyitaga umukozi wa MTN.

Yagize ati” Nabanzaga koherereza umutumwa bugufi bw’ubuhimbano bugaragaza ko hari amafaranga runaka nohereje kuri telefoni y’umuntu. Ako kanya nahitaga mpamagara uwo muntu nkamubwira ko hari amafaranga y’umukiriya ayobeye kuri telefoni ye kandi agomba guhita ayamusubiza atabikora nkahita mfunga umurongo we wa telefoni. Iyo yabyemeraga nahitaga mubwira amabwira akurikiza harimo gukanda imibare, yahitaga ayikanda tukirimo kuvugana akohereza amafaranga namubwiye nkanamubwira nimero ya telefoni ayohorezaho. Ni muri ubwo buryo nambuye uriya muturage amafaranga arenga ibihumbi 300.”

Uwizeyimana yakomeje avuga ko ubwo bwambuzi bushukana yabutangiye kuva mu mwaka wa 2020 akaba yari amaze kwambura abantu amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Avuga ko yabigiyemo abyinjijwemo n’inshuti ze arizo Ndayisaba na Mwiseneza Frank baba mu Karere ka Rusizi.

Nizeyimana Abby wambuwe na Uwizeyimana Elie yavuze ko yabanje kumushuka amubwira ko konti ye ya Mobile Money yafunzwe.

Ati” Tariki ya 23 Nyakanga uyu mwaka nabonye ubutumwa bugufi bumbwira ko nohererejwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45. Maze kuyisoma nahise mbona indi ako kanya imbwira ko telefoni yanjye ifunzwe, muri ako kanya nahise mpamagarwa n’umuntu ambwira ko ari umukozi wa MTN, ambwira ko hari umukiriya wabo wibeshye akohereza amafaranga ahatariho.”

Nizeyimana yakomeje avuga ko uwo muntu yamubwiye imibare akanda kuri telefoni ye nawe arabikora birangira yohereje amafaranga ibihumbi 35. Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yafashe uriya ucyekwaho kumwambura anagira inama abandi bantu kuba maso bakajya babanza kugenzura neza ubutumwa bohererejwe kuri telefoni ko ari ukuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko Uwizeyimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bambuwe.

Yagize ati” Uyi ni umwe mu bacyekwaho ubwambuzi nk’ubu barimo gushakishwa, Abantu benshi bagiye batugezaho ibibazo ko bamburwa mu buryo butandukanye. Polisi yahise itangira iperereza hafatwa umwe mu bakoraga ibyo bintu ariwe uyu wafashwe. Turakangurira abantu kuba maso bakajya babanza kugenzura ubutumwa babonye kuri telefoni zabo bakareba ko bwizewe ndetse ko ari umwimerere.”

CSP Sendahangarwa yanaburiye abafite ingeso mbi yo kwambura abaturage mu buryo ubwo aribwo bwose ababwira ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho ubundi n’abatarafatwa bazafatwa. Yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane aho guhora bategereje gukora ibyaha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo