Polisi yerekanye uwakoraga impapuro mpimbano akita abantu abakozi ba Leta

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri Polisi yafashe ucyekwaho kwandika abantu Batatu abita abakozi nyamara ataribo (baringa) agamije kugira ngo bajye babona serivisi z’ikigo cy’Igihugu cy’ubwinshingizi (RSSB). Abo bantu nabo uko ari Batatu nabo Polisi yarabafashe, bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye mu turere twa Gasabo na Kicukiro.

Abafashwe ni Kwizera Edouard, yari nyiri Kompanyi yitwa Real Engineering, yafatiwe mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera, akurikiranweho gufasha abakozi ba baringa aribo Ndamukunda Jean Yves w’imyaka 30, Uwimbabazi Mariam w’imyaka 36 na Kayitesi Harima w’imyaka 42 bafatiwe mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri ku kicaro gikuru cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Kwizera Edouard yemeye yanditse abakozi batabaho kuva mu Ukuboza 2019 buri kwezi ikigo cya RSSB yakishyuraga umusanzu w’abakozi barenga 60.

Yagize ati "Nishyuraga neza imisanzu y’ubwishingizi mu buvuzi ku bakozi kampani yanjye,nyamara inshuti zanjye zansabye kubafasha kubona ubwishingizi mu kwivuza muri RSSB. Nishyuraga umusanzu w’abakozi ba baringa barenga 60 nk ’abakozi ba kompanyi yanjye nyamara batayikoramo, byose nabikoraga kubera ko ari inshuti zanjye gusa."

Harima Kayitesi umwe mu bakozi ba baringa bafashwaga ubwinshingizi bw ’uburiganya yavuze ko yatumiye murumuna we kugira ngo nawe afashwe.

Yagize ati "Nafashwaga na Kwizera kubona ibyangombwa bya RSSB, twabitangiye kuva mu mwaka wa 2019 buri kwezi twishyuraga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, ariko ubu yari amaze kuzamuka ageze ku bihumbi 22. Maze kubona ko bya bintu bikunda nahamagaye murumuna wanjye witwa Uwimbabazi, ariko ubu namaze kumenya ko ibyo nakoraga ari ibyaha ndabyicuza nkabisabira imbabazi."

Umuyobozi w’ishami rya RSSB mu Karere ka Gasabo Nsengiyumva Phenias yavuze ko aba bakozi ba baringa batahabwaga serivisi z’ubuvuzi gusa ko ahubwo n’ababakomokaho bafashwaga, avuga ko iyo myitwarire idatuma RSSB igera ku ntego zayo.

Yagize ati "Ubundi RSSB ubwishingizi bwahabwaga abakozi ba Leta gusa ariko nyuma byaje kwagurwa bigera no kubikorera kugira ngo nabo babashe kubona ubwishingizi mu buvuzi. Byatumye dufata imyaka igera muri 5 tugenzura ko nta bantu babyuririraho bakatubeshya. Niyo mpamvu mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda aba bafashwe."

Nsengiyumva yashimiye Polisi y’u Rwanda yafashe anacyekwaho ibi byaha aboneraho gukangurira abaturarwanda cyane cyane abanyamuryango ba RSSB kujya bihutira gutanga amakuru ku bantu nka bariya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yabanje gufata umuyobozi wa kampani yafashaga abantu kubona ubwishingizi mu buvuzi biyoberanyije nk ’abakozi ba kampani ye.

Yagize ati "Tuributsa abantu b’abacuruzi bashinga ibigo by ’ubwubatsi cyangwa ubundi bucuruzi bagamije kunyereza imisoro cyangwa kunyereza imitungo y’ibigo bya Leta bazajya bafatwa no mu minsi ishize hari abandi tweretse itangazamakuru. Aba bagomba kuba urugero ku bandi babitekerezaga cyangwa bakibikora kugira ngo babicike ho, nibyo byababera byiza."

CP Kabera yaburiye abagikora bene ibyo bikorwa bibi kubireka mbere y’uko bafatwa bakaba bahabwa ibihano by ’imyaka myinshi muri gereza.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo