Polisi yerekanye umumotari uherutse kugaragara atwaye umugenzi uhetse umwana mu buryo buteye impungenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena yeretse itangazamakuru umumotari witwa Nzayisenga Vedaste w’imyaka 38, uyu mumotari ni we wari utwaye kuri Moto abagenzi barenze umwe yanabavanze n’ibintu aho umugore yari atwaye yagaragaye mu mafoto ahetse umwana mu buryo budasanzwe nk’uko bigaragara mu ifoto ndetse hagati y’umumotari n’uwo mugore harimo ivalise nini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko ubusanzwe Nzayisenga atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye. Ku mugoroba wa tariki ya 13 Kamena ahagana saa kumi nibwo yatwaye umugenzi amukuye muri gare ya Huye mu Murenge wa Ngoma amujyanye mu Murenge wa Gishamvu nawo wo mu Karere ka Huye.

Nzayisenga akimara gufatwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 kamena yemeye amakosa yakoze yo guheka abantu barenze umwe kuri moto yanabavanze n’ibintu ndetse anemera ko uburyo umwana yari ahetswemo byashoboraga guteza impanuka kuko hari aho bageze mu nzira abagenzi bakamuhagarika bagategeka umubyeyi kururutsa umwana ngo amuheke neza.

Yagize ati” Twahagurutse muri gare ya Huye mbona umwana nta kibazo afite mu mugongo ameze neza. Ntabwo nzi neza niba uriya mugore ari we nyina w’umwana usibye ko njya kubatwara yambwiye ko bavuye kwa muganga batashye iwabo mu Murenge wa Gishamvu.”

Nzayisenga akomeza avuga ko uko moto yicugusaga niko imigozi yari ifashe umwana yagenda ijishuka kugeza ubwo amaguru y’umwana yatangiye kunagana nk’uko bigaragara mu ifoto. Bageze ahitwa ku mukoni abaturage bahagaritse moto basaba umubyeyi guheka umwana neza mu buryo dusanzwe twese tuzi umugore ntiyabikora cyakora yongera gutunganya umwana bakomeza urugendo.

Tariki ya 13 Kamena 2021 nibwo Nzayisenga avuga ko yakuye umugenzi muri gare ya Huye ahetse umwana muri ubu buryo

Nzayisenga aremera amakosa yakoze yo gutwara abantu barenze umwe ndetse umwana nta ngofero yabugenewe yari yambaye, yanabavanze n’ibintu kuko hagati ye n’uwo mugore harimo ivalisi nini ndetse bashoboraga gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko yashoboraga kuva kuri moto akagwa.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Polisi ibasha gufata uriya mumotari, yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rw’ubufatanye mu gukomeza kubumbatira umutekano. Yagaye uriya mubyeyi wari uhetse umwana mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko yashoboraga kugwa mu muhanda akaba yakwitaba Imana cyangwa akavunika.

Ati” Gufatwa kwa Nzayisenga byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Twagiye mu ikoranabuhanga twifashishije Pulake z’iriya moto tubasha kubona nimero ya telefoni y’umumotari turamuhamagara, uriya muntu wari uhetse umwana we aracyarimo gushakishwa.”

Yasabye abamotari kujya bubahiriza amabwiriza yose icyo avuga mu gutwara abantu n’ibintu kuko uriya mumotari yakoze amakosa atandukanye harimo kuvanga abantu n’ibintu, guheka abantu barenze umwe kuri moto ndetse umwe muri bo nta ngofero yabugenewe yari yambaye.

Yakomeje avuga ko Nzayisenga yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 byo gutwara umuntu atambaye ingofero yabugenewe n’andi ibihumbi 25 yo kutubahiriza amabwiriza.

Uriya mumotari aracyekwaho ubufatanyacyaha mu kubabaza umubiri w’umwana akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akorerwe iperereza .

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 118 ivuga Umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo giteje urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo