Polisi yerekanye abarimo umupolisi bakekwaho kwiyitirira inzego

Abagabo 5 nibo beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi yo Mujyi wa Kigali i Remera. Bakurikiranweho gukora ibyaha birimo uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byose babikora biyitirira inzego z’umutekano n’izindi nzego za Leta.

Aberetswe itangazamakuru ni Mugambage Jean Marie Vianey (yiyitaga umukozi wa RIB), Uwimpuhwe Jacques (yiyitaga umukozi w’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’imari ya Leta), Sengabo Deus (yari yarirukanwe muri Polisi y’u Rwanda), Dufitumukiza Jean Bosco na Mwesigye Davis (yari asanzwe ari umupolisi muri Polisi y’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant).

Aba bose bakurikirwanweho kuba tariki ya 29 Nzeri barafashe uwitwa Mayira Olivier bakamufungira mu modoka yabo, bakamwambura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ibi bakabikora bamubwira ko ari abakozi b’inzego z’umutekano.

Mayira ubusanzwe ni rwiyemezamirimo ufite isosiyete ijyanye no kubarura ubutaka n’ahandi hazajya ibikorwaremezo. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko bijya gutangira bariya bagabo bamuhamagaye bamubwira ko aherutse gutanga impupuro mpimbano ubwo yapiganiraga isoko. Ibi byose bikaba byaragizwemo uruhare n’inshuti ye Dufitumukiza Jean Bosco ari nawe wakoranaga na bariya bakekwaho ibyaha.

Mayira yagize “Nari naradepoje ahantu nshaka isoko rijyanye n’ibyo nkora, ariko impapuro nazihaga Dufitumukiza ngo azazinjyanire, aho kujyana impapuro z’umwimerere namuhaye yajyanye impimbano. Amaze kubikora yahise abibwira bariya bagenzi be barampamagara bambwira ko ari abakozi b’inzego z’umutekano n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.”

Mayira akomeza avuga ko bamuhamagara k’umugoroba wa tariki ya 29 Nzeri yabasanze mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboyi bamwinjiza mu modoka ifite ibirahure byijimye bamuhata ibibazo bamusaba kwemera icyaha ndetse akabaha amafaranga kugira ngo idosiye ye bayishyingure.

Ati “Bampamagaye bambwira ko ari abagenzacyaha nanjye ndabitaba, mbagezeho nsanga baranzi ndetse n’ibyo nkora babizi, nabasanganye na Dufitumukiza Jean Bosco ari nawe wangambaniye hari n’umupolisi (Mwesigye Davis) anyambika amapingu. Bambwiye ko nadepoje impapuro mpimbano kandi bigize icyaha bantegeka kubyemera ariko bansha amafaranga miliyoni 3 kugira ngo dosiye bayishyingure. Twagiye mu biciro twemeranya miliyoni n’ibihumbi 500.”

Mayira akomeza avuga ko bamurekuye ariko arara abahaye miliyoni imwe hasigara ibihumbi 500 ari nayo bafatiweho arimo kuyabaha. Mayira avuga ko amaze kubaha miliyoni yatangiye kugira amacyenga ko ari abambuzi kuko nta mukozi wo mu nzego z’umutekano wakwaka ruswa ndetse akurikije n’ukuntu yabahaye aya mbere yabonaga bafite ubwoba. Yahise abimenyesha inzego z’umutekano bafatwa tariki ya 12 Ukwakira agiye kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yari yasigaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakoze ibyaha bitandukanye birimo uburiganya, kwiyitirira icyo bataricyo, gushimuta ndetse no gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko, byose bakabikora biyitirira inzego badakorera. Yibukije abantu kwitondera abababwira ko ari abakozi b’inzego runaka bagamije kubambura amafaranga."

Yagize ati “Abantu bameze nka bariya barahari benshi, turakangurira abantu ko uzajya ahura n’abantu nka bariya kujya yihutira gutanga amakuru kugira ngo bafatwe. Ukubwiye ko akorera urwego runaka ujye umusaba ibyangombwa bye, niwumva umushidikanyaho kubera ibyo akubwira bihabanye n’amahame y’urwego akorera uzihutire gutanga amakuru.”

CP Kabera yakomeje avuga ko uriya mupolisi ibyo yakoze yabikoze ku giti cye atabikoze mu izina rya Polisi y’u Rwanda bityo nawe agomba gukurikiranwa mu mategeko agahanwa.

Ati “Uriya mupolisi yari asanzwe mu kazi akora kinyamwuga, yari ageze ku ipeti rya Sergeant. Ariko noneho umwambaro wa Polisi yari yambaye wari uhishe byinshi tutazi, yakoze icyaha kimuhesha isura mbi ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda, siyo sura ya Polisi y’u Rwanda, niyo mpamvu agomba kubikurikiranwaho akabihanirwa.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ingingo ya 151 muri iri tegeko ivuga ko Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo