Polisi yerekanye abantu 9 bacyekwaho gukora no gukoresha Perime mpimbano harimo uwiyitaga umupolisi

Mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata ku kicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali Polisi yerekanye abantu 9 harimo uwiyitaga umupolisi akambura abaturage ababwira ko azabaha Perime. Bamwe mu bafatanwe perime mpimbano bakunze kwita Perime z’imigeri cyangwa Perime z’indyogo bavuga ko imwe kugira ngo bayibone bishyuraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 400 na 550.

Bamenyayabo Epimaque ni umuturage wo mu Karereka Gicumbi mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Ngangi, avuga ko yari amaze igihe kinini akorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto yararubuze. Nyuma yaje guhura n’umusore w’inshuti ye amubwira ko afite umuntu baziranye wamufasha kuzabona Perime, undi yaramwemereye atangira gushaka amafaranga yo kuzayishyura.

Ati” Umusore duturanye twaraganiriye ambwira ko hari umuntu utuye i Kigali wamfasha kubona Perime, namusabye ko yamumbariza tukavugana uko nayibona. Uwo musore hashize iminsi mike ambwira ko ngomba gushaka amafoto magufi n’amafaranga yo kwishyura iyo Perime, yambwiye ko ntagomba kugira ikibazo kuko yigererayoaho zikorerwa.”

Bamenyayabo avuga ko yahise agurisha inka ye ibihumbi 550 arayatanga bamuzanira iyo perime y’impimbano. Nyuma nibwo yaje guhamagarwa n’abantu bamubwira ko bashobora kumubwira uko yabona moto ye yari iherutse kwibwa.

Ati” Nari iwanjye numva umuntu w’inshuti yanjye arampamagaye ambwira ko hari abantu bafite amakuru y’ukuntu nabona Moto yanjye yari iherutse kwibwa. Nagiye aho yari ambwiye ko mbasanga mpageze bambaza ibyangombwa byayo ndabibereka, banyinjiza mu modoka bansaba Perime. Numvize bansabye Perime nibuka ko ntigeze nyikorera mpita menya ko byamenyekanye, nahise mbajyana mu rugo ninjira mu nzu ndayizana ndayibaha bamfata ubwo.”

Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 21 nawe ni uwo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Muko, nawe avuga ko yashutswe n’umusore w’inshuti ye amubwira ko azanye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 yamubonera Perime.

Ati” Inshuti yanjye yitwa Maniraho yanciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 anyizeza kuzampa Perime gategori A. Nabanje kumuha umusogongero(Avances) ungana n’ibihumbi 150 ambwira ko agiye kubanza kunshakira uruhushya rw’agateganyo,mu minsi mike yaragarutse ambeshya ko uruhushya rw’agateganyo rwabonetse muha andi mafaranga ibihumbi 100. Nyuma namuhaye andi mafaranga ibihumbi 100, ambwira ko agiye kunzanira uruhushya rwa burundu, ntarwo yazanye ahubwo yagarukanye n’umuntu wiyita umupolisi ngo ukorera ku Muhima ku biro by’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.”

Nsabimana akomeza avuga ko uwiyitaga umupolisi yaje kumwaka amafaranga ibihumbi 25 kugira ngo amuzanire perime ye kuko wa musore w’inshuti ye yari yamubwiye ko bakorana, uwo wiyita umupolisi anamusaba kumushakira n’abandi bantu babiri bashaka Perime. Nsabimana avuga ko yafashwe tariki ya 12 Mata 2021 ubwo yari ahamagawe n’uwo wiyitaga umupolisi amubwiye ngo aze i Kigali afate Perime ye, naho bari bamaze kumufata bombi bafatirwa hamwe.

Uwiyitaga umupolisi yitwa Kayiranga Eric, Kayiranga aremera ko yijeje Nsabimana ko azamufasha kubona Perime binyuze mu nzira zitemewe, avuga ko yabitewe n’inzara.

Ati” Yambwiye ko ayishaka mubwira ko nanjye namufasha kuyibona, nafashwe ndimo kugerageza kuyimugezaho. Ubusanzwe nigisha gutwara imodoka hano mu mujyi wa Kigali, Nsabimana ndamuzi koko twarahuye mwizeza kuzamubonera Perime, ntabwo nigeze mba umupolisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yakanguriye abantu gushaka indi mishinga bakora bakareka kwishora mu byaha.

Ati”Si ubwa mbere dufashe abantu nk’aba bakora igisa nk’umushinga wo kwambura abantu bakora ibinyuranije n’amategeko cyane cyane abahimba Perime. Ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera nibibahama babihanirwe hakurikijwe amategeko.”

Yakomeje akangurira abantu kunyura mu nzira zemewe kugira ngo bahabwe impushya zo gutwara ibinyabizga za nyazo, yavuze ko hari n’abantu baba bavuye mu mahanga ugasanga banze kunyura mu nzira zisabwa ngo bahindurirwe izo Perime z’inyamahanga ahubwo bagakoresha inyiganano nyuma bakazazifatanwa. Yaburiye abantu ko Perime Polisi y’u Rwanda itanga ziba zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ariyo mpamvu abagerageje kuzigana bahita bafatwa.

CP Kabera yavuze ko bariya bantu 9 bakoze ibyaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira inzego badakorera, bakaba bagiye gushyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo