Polisi yashyizeho amabwiriza kubazajya bakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu z’ijoro

Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bajya n’abava mu mahanga mu ndege mu masaha akuze, kugira ngo batagira ingorane igihe barengeje isaha ya saa tatu z’ijoro.

Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 29 Nyakanga yemeje ko ingendo zo mu ndege zisubukurwa tariki ya 1 Kanama 2020.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikangurira abazajya bakora ingendo z’indege cyane cyane nyuma ya saa tatu z’ijoro ko guhera tariki ya 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo z’ingendo mu ndege banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abantu bashobora kuzajya basura ruriya rubuga bifashishije mudasobwa na telefoni zifite murandasi cyangwa bagakoresha telefoni zabo bakanda *127# bagakurikiza amabwiriza.

Yagize ati “Abafite ingendo z’indege bazajya basura uru rubuga www.mc.gov.rw bifashishije mudasobwa, telefoni zifite murandasi cyangwa bakoreshe telefone zabo bakanda *127# nyuma bakurikize amabwiriza. Polisi izajya iboherereza ubutumwa bugufi bazajya bereka abapolisi mu gihe bazaba babasanze mu muhanda nyuma ya saa tatu z’ijoro.”

Yaboneyeho kwibutsa abagenzi kujya berekana tike (ticket) y’indege, avuga ko abapolisi bazajya babafasha mu kuborohereza gutambuka.

CP Kabera akomeza avuga ko abazaba bajya ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa n’umugenzi naho abazaba bava ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa na hoteli zishinzwe kubakira. Yakomeje asaba abantu kuzajya batanga amakuru ahagije kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Ati " Kugira ngo iki gikorwa kigende neza umugenzi azajya atanga amazina ye yose, nomero ye ya telefoni, ibirango by’ikinyabiziga azagendamo,igihe ikinyabiziga kizamutwarira n’igihe kizagarukira ndetse n’indege azagendamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko ibi bishyizweho mu rwego rwo korohereza abakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu ndetse no kugira ngo bifashe Polisi mu kazi kayo ko kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yasabye abantu kuzajya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo mu gukoresha urubuga rwatanzwe haruguru bagahamagara umurongo wa telefoni ariwo 0788311606.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo bakaba batagomba gutezuka, gucika intege, gusuzugura cyangwa kutumvira amabwiriza yose yo kukirinda. Buri muturarwanda wese asabwa kugira uruhare mu kwirinda ndetse no kurinda abandi bityo gahunda ya NtabeAriNjye ibe umuco.

Yasabye abazaba bakora ingendo zo mu ndege kujya bubahiriza amabwiriza asanzweho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo