Polisi yagaragaje abantu bafashwe bari mu ngendo zambukiranya intara

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yagaragaje abantu 25 barimo n’abashoferi babiri bari mu ngendo zambukiranya intara banyuze mu mujyi wa Kigali.

Abafashwe bakaba bavaga mu ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse no mu mujyi wa Kigali, bafatiwe mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge berekeza mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru. Bafatiwe mu modoka ebyiri z’imwe mu masosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) ikorera mu mujyi wa Kigali (Nyabugogo-Kanyinya).

Mukantabana Marie Rose, ni umwe mu bafatiwe muri izo modoka avuga ko ubusanzwe yari umwarimukazi mu karere ka Bugesera akaba yari avuye yo atashye iwe mu karere ka Musanze. Yavuze ko ibyo yakoze yari abizi ko ari amakosa, agira inama abandi bantu kwirinda kurenga ku mabwiriza ya Leta yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ibyo nakoze nari mbizi ko ari amakosa pfa kugenda ntazi ko ndibufatwe, ariko icyo nagiramo inama abandi banyarwanda ni uko icyorezo kitarangiye ndetse umuntu ashobora kucyanduza undi niyo mpamvu nkangurira abandi kuguma aho bari bakaba ariho bakorera ingendo zabo.”

Manirakiza Laurent ni umuturage wo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda, yafashwe agiye mu karere ka Gakenke aho yari agiye mu bucuruzi bwe.

Yagize ati “Hari umuntu nari ngiye kugurisha imashini ibaza imbaho, bari kumpa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 none nafashwe nirirwa ntakintu nkoze umunsi wose. Isomo nkuyemo kandi nabwira n’abandi ni uko buri muntu agomba kumva no kubahiriza amabwiriza duhabwa na Leta tukirinda ingendo zitari ngombwa cyane cyane izambukiranya intara.”

Nsabimana Ramazan na mugenzi we ni abashoferi bari batwaye aba bagenzi, bavuga ko bari babakuye muri gare ya Nyabugogo babajyanye mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge. Bavuze ko gufatwa kwabo kubasigiye isomo ryo kujya babanza kugenzura neza bakamenya ko abagenzi batwaye hatarimo abagiye kwambuka umujyi wa Kigali bajya mu nzindi ntara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari abantu birengagiza ko icyorezo kigihari bakihisha inyuma y’icyemezo cya Leta cyo kureka imirimo imwe n’imwe igakorwa bityo bakambukiranya intara kandi bitemewe.

Yagize ati “Hari abantu bafite imyumvire itari myiza yo kuvuga ngo abantu ntibarwaye reka twikorere ingendo ndetse n’izitemewe nko kujya mu zindi ntara. Hari na bamwe mu bashoferi usanga babyihisha inyuma bagatwara abo bagenzi kandi babizi neza ko bagiye mu ntara bamara gufatwa bakabeshya ko batari babizi.”

CP Kabera yavuze ko nta muntu wemerewe kuva mu ntara imwe ngo ajye mu yindi ndetse n’uwaba afite ikibazo cy’umwihariko yajya yegera inzego z’ubuyobozi zikareba uko zamufashiriza aho ari.

Yibukije abaturarwanda ko icyorezo ntaho cyagiye, kubera iyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abarenga ku mabwiriza yo kukirwanya. Yaboneyeho kongera gusaba abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi n’abashoferi kujya bagenzura neza bakamenya abagenzi batwaye kugira ngo birinde gufatirwa mu makosa yo kujyana abantu aho batagomba kujya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo