Polisi yagaragaje abantu 42 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 42 bafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Abafashwe biganjemo abacuruzaga inzoga mu ngo zabo, mu tubari ndetse n’abanywi bari bateraniye hamwe barimo kunywa inzoga.

Muri aba bantu 42 harimo abakinnyi b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda aribo Mbogo Ali ukinira Kiyovu SC na Habimana Hussein wa Rayon Sports, aba bakaba bari bateraniye mu rugo mu murenge wa Kimihurura barimo kunywa inzoga.

Mbogo Ali na we arishinja kuba Polisi yaramusanganye inzoga mu rugo azisangira n’abantu batanu, harimo umwe utaba muri urwo rugo, akaba avuga ko icyatumye bamukeka ari uko ngo bagiye guhaha ari batatu (bakoze itsinda).

Habinama Hussein ukinira ikipe ya Rayon Sport arishinja kuba yarasuwe n’abantu benshi mu rugo iwe mu gihe hari amabwiriza asaba buri wese kuguma mu rugo.

Mu bandi bafashwe harimo umuganga ndetse n’abandi basore batanu bafatiwe mu mudoka banywa inzoga basa nk’abayihinduye akabari.

Uwitwa Ndicunguye Eric nyir’imodoka yafatiwemo abo basore batanu yavuze ko yahamagawe n’abo basore ngo abajyane gusura inshuti yabo nyuma mu nzira bagaruka nibwo inzego z’umutekano zabafashe bafite ikaziye y’inzoga muri iyo modoka bagenda banywa.

Yagize ati “Bariya basore barimo uwitwa Nshuti Bruce barampamagaye ngo njye kubareba aho bari ku nshuti yabo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye. Nagezeyo nsanga barimo kunywa inzoga ndetse baranazitahana, twafatiwe mu nzira dutaha turimo kunywa izo nzoga.”

Ndicunguye na bagenzi be baremera ko bakosheje bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo ahubwo bakajya guteranira ahantu banywa inzoga, iyi myitwarire iri mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Koronavirusi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza ya Leta bagakomeza kwishora mu bikorwa bitemewe kandi bishyira ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo mu kaga. Yagaragaje ko aba bantu barimo gukoma mu nkokora imbaraga igihugu gishyira muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati “Utubari twarafunzwe kubera impamvu, amaduka yemerewe gucuruza ibiribwa ariko ba nyirayo bahabwa amabwiriza bagomba gukurikiza, ariko urajya kubona ugasanga aho gucururizamo ibiribwa bayahinduye utubari. Amabwiriza yaratanzwe kenshi kandi n’ubu aracyatangwa ariko biracyagaragara ko hari bamwe mu bantu badashaka kuyakurikiza bakayarengaho ku bushake.”

Yakomeje agaragaza ko abantu barimo kurenga ku mabwiriza bagakomeza guhurira mu tubari, amaduka ndetse no mu ngo bafite ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Koronavirusi, kandi umwe muri bo aba ahagije kugira ngo yanduze n’abandi benshi mu muryango we ndetse n’aho agenda hose.

Ati “Amabwiriza abuza abantu gukora ingendo zitari ngombwa kandi abantu bagasabwa kuguma mu ngo zabo, Polisi y’u Rwanda ikora ibikorwa byo kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa ni muri urwo rwego tumaze iminsi dufata abantu bayarengaho, ikigamijwe nta kindi ni ukwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Koronavirusi.”

CP Kabera yashimiye abaturage bakomeje kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta ndetse bagatanga amakuru afasha inzego z’umutekano gukurikirana iyubahirizwa ryayo. Yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Aba bantu 42 bafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 baje bakurikira undi mubare w’abantu 28 baherutse kwerekwa itangazamakuru nabo bari barenze ku mabwiriza ya Leta ndetse n’abandi bantu batanu berekanywe kuri uyu wa kane bafashwe bakoresha nabi imirongo ya telefoni 114 na 112 yashiriweho gufasha abafite amakuru ku cyorezo cya COVID-19 ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo