Polisi yafashe abacyekwaho kwiba insinga harimo n’iza camera zo mu muhanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendo n’ibindi byaha (ASOC) kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama ryafashe abantu batutu bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi harimo n’iza Camera zishinzwe umutekano wo mu muhanda. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro.

Abafashwe ni Ngarukiye Patrick w’imyaka 33, Musangwa Alex w’imyaka 34 na Manirafasha Gaspard w’imyaka 33. Insinga zibwaga na Ngurukiye na Musangwa bakazigurisha Manirafasha wari ufite iduka rito ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko usibye kuba bariya bantu bacyekwaho ubujura bw’ibikorwaremezo, banafite uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati” Bariya bantu ni isoko yo guhungabanya umutekano w’abaturage kuko aho baciye insinga zijyana umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo. Iyo bibye urunsinga rujya muri Camera baba bishe umutekano wo mu muhanda kuko ziriya camera zashyizweho ngo zifashe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iyo ucuruje ibyibano mu rwego rw’amategeko nabwo uba ukoze icyaha.”

Bariya bafashwe Polisi yari imaze ukwezi kurenga ibashakisha, bafatanwe bimwe mu bikoresho by’ikigo gikwirakwiza umuriro mu gihugu, harimo imyenda ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kurira inkingi z’amashanyarazi.

CP Kabera yakomeje avuga ko ubujura nk’ubu bw’insinga z’amashanyarazi bukunze kugaragara no mu bindi bice by’Igihugu, yakanguriye abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru anaburira abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.

Yagize ati” Aba bantu bashobora kuba batibaga hano muri Kigali gusa kuko n’ahandi mu Ntara ubu bujura bujya buhagaragara. Turacyarimo gukusanya amakuru kugira ngo n’abatafashwe uyu munsi nabo bazafatwe kuko bishoboka ko hari abandi bafatanya,Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abahungabanya umutekano w’abaturage.Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo