Polisi yafashe 5 bakoreshaga nabi imirongo ya telefoni yifashishwa mu gutanga amakuru kuri Coronavirus

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu bikorwa byo gufata bamwe mu bantu barimo gukoresha nabi imirongo ya telefoni y’ubutabazi bwihuse ku cyorezo cya COVID-19 ariyo 114 na 112 (umurongo usanzwe ukoreshwa mu butabazi bwihuse muri Polisi y’ Urwanda).

Polisi igaragaza ko abakoresha nabi iyi mirongo barimo kubangamira imitangire ya serivisi cyane cyane muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.

Abantu batanu nibo bamaze gufatirwa mu bice bitandukanye by’igihugu aho bahamagaye iriya mirongo batukana cyangwa bagahamagara bakina gusa. Aba berekanwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko abantu bakoresha nabi iriya mirongo babangamira gahunda za Leta mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi ndetse n’izindi serivisi z’umutekano.

Yagize ati "Bariya bantu batanu bari mu bafashwe bakoresha nabi iriya mirongo yashyizweho ngo dufashe abaturage bakeneye ubutabazi bwihuse cyangwa abafite amakuru ku cyorezo cya Koronavirusi. Bamwe muri bo bahamagaye batukana, hari abahamagaraga basinze bagaceceka ntibavuge, hari n’abahaga abana telefoni bagahamagara bakina gusa."

CP Kabera yaboneyeho gusaba abantu kwirinda guhamagara iriya mirongo bagamije kuyikiniraho gusa kuko haba hari abantu benshi bayikeneye kandi bifatika, abibutsa ko bihanirwa n’amategeko.

Yagize ati "Uretse no kuba barimo kubangamira abantu baba bakeneye guhamagara byihutirwa, abakoresha nabi iriya mirongo baba bakora ibyaha niyo mpamvu bakurikiranwa aho bari hose bakabihanirwa."

Itegeko n°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho Ingingo ya 201 ivuga ko Umuntu wese, utabiherewe uruhushya n’itegeko cyangwa ngo abisonerwe na ryo, agakora igikorwa kigira ingaruka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye zo kwangiza, gutesha, kubuza, kubangamira ikoreshwa ry’ihuriro rya mudasobwa, cyangwa kubuza kugera, cyangwa kwangiza porogaramu cyangwa inkuru ibitswe mu buryo koranabuhanga, aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe ibiteganijwe mu gitabo cy’amategeko ahana.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga mu ngingo ya 35 ivuga ko Umuntu wese ubigambiriye, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ubuza amahwemo cyangwa, ushyira ibikangisho ku muntu bigatuma agira umutima uhagaze cyangwa ubwoba aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kunganira abapolisi bari mu kazi k’itumanaho, Assistant Commissiner of Police (ACP) Elie Mberabagabo ari nawe ushinzwe ikigo kitabirwamo abahamagara kuri 114 na 112 yasobanuye ko iyo abantu bahamagaye bahuzwa n’irindi tsinda rishinzwe gukurikirana amakuru yatanzwe ku cyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati “Buri muntu twitabye uhamagaye 112 twihutira kumuhuza n’umuntu uri hafi ushobora kumufasha. Turimo gukorana kandi n’irindi tsinda rishinzwe gukurikina amakuru ajyanye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abashinzwe ubuzima, iyo duhamagawe n’umuntu ufite amakuru kuri kiriya cyorezo wenda avuga ko afite ibimenyetso byacyo cyangwa avuga ko aheruka guhura n’umuntu cyagaragayeho tumuhuza n’abantu bagomba kumufasha kandi natwe tugakurikirana ko ikibazo cyakemutse neza.”

ACP Mberabagabo yavuze ko hakunze kugaragara imibare itari mike y’abantu bahamagara batukana abandi bagakuraho telefoni batavuze, bikaba imbogamizi ku mitangire ya serivisi ndetse bikadindiza abakeneye serivisi bya nyabyo.

Kugeza ubu iki kigo kimaze kwakira abantu bahamagara bagera ku bihumbi 364,064 muri bo abangana na 86.5% barahamagaye barafashwa. Ni mugihe abangana na 16.2% bahamagaye batanga amakuru ku cyorezo cya COVID-19. Abantu bangana n’ibihumbi 209,361(57.5%) ni abahamagara batukana cyangwa bavuga ibitajyanye na serivisi zitangwa.

Abantu ibihumbi 49,113 bangana na (13.5%) barahamagaye bagakuraho telefoni batavuze. Ni mugihe abantu bangana n’ibihumbi 268,334 bahwanye na (73.7%) bahamagaye babaza ibijyanye n’zindi ndwara zandura.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwatabira rimwe abantu 90, hakaba abakozi bashinzwe kwitaba buri munsi basimburanwa mu byiciro bine (04) bagakora amasaha 24 kuri 24.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo