Polisi yabaye ihagaritse ibijyanye no gusuzuma ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kubaha no gukurikiza amabwiriza mashya Leta yatanze yo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020 nibwo mu biro bya Minisitiri w’intebe hasohotse itangazo rigaragaza amabwiriza mashya agamije gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni amabwiriza akubiye mu ngingo icumi (10).

Ingingo ya mbere iravuga ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa aho bishoboka hose, abakozi ba leta bose n’abikorera bagomba gukorera mu ngo zabo, imipaka yose irafunzwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, amasoko n’amaduka arafunzwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, utubari twose turafunga, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana (take away), muri iri tangazo kandi ingingo ya nyuma ivuga ko inzego z’ibanze n’izumutekano basabwa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo gihari kandi gikomeye, asaba abantu kubahiriza amabwiriza bakabikora ku nyungu zabo ndetse n’igihugu muri rusange. Avuga ko icyo abapolisi bakora ari ukugenzura ko ayo mabwiriza arimo kubahirizwa neza.

Yagize ati: “Amabwiriza arahari kandi arasobanutse, icyo dukora nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yatanzwe yubahirizwa kandi tugasaba abantu kuyubahiriza ku gipimo cy’ijana ku ijana, turakorana n’izindi nzego mu kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.”

CP Kabera yasabye abaturarwanda kumva ko kubahiriza aya mabwiriza biri mu nyungu zabo ariko nanone abatayubahiriza barabihanirwa.

Ati: ”Abapolisi bari hirya no hino mu gihugu barakorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi ku nzego z’ibanze kugira ngo tubuze umuntu wese washaka kurenga kuri ariya mabwiriza.”

Yakomeje asaba buri muturarwanda kujya yihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu babonye arenga kuri aya mabwiriza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe mu karere ka Musanze na Gakenke hafatiwe abantu bagera kuri 53 barimo gusenga mu buryo bwa rwihishwa mu gihe Leta yatanze amabwiriza ko nta bantu bagomba guhurira ahantu hamwe baba basenga cyangwa bari mu bindi bikorwa.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zafashwe na Leta zo kurwanya ikwirakwizwa ry’ icyorezo cya coronavirus, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko serivisi zikurikira zibaye zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Izo serivisi ni serivisi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ ibinyabiziga.

Ugize ikibazo wahamagara ku mirongo ikurikira: Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda: 0788311110, Umuyobozi w’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ ibinyabiziga: 0788311512.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Andika ubutumwa. none na ma tax vaiture Nazi nago zemerewe

    - 23/03/2020 - 14:03
Tanga Igitekerezo