Polisi ya Gambia yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe yashimye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’uruhare igira mu gutanga ubumenyi no kubaka ubushobozi burambye ku bapolisi bahugurirwa mu Rwanda.

Mu ruzindiko uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bari kugirira mu Rwanda, barutangiye basura Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru kuri uyu wa 14 Ugushyingo, aho bagaragaje ko banyuzwe n’ubumenyi abapolisi b’igihugu cyabo bavanye mu masomo baherewe mu Rwanda.

IGP Alhaji Mamour Jobe yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho ibintu bitandukanye ari nayo mpamvu y’uru ruzinduko bari kugirira mu Rwanda.

Yagize ati “Ubushobozi muha abo muhugura butugaragariza ko hari ibyo dukwiye kubigiraho. Bamwe mu ba ofisiye bakuru bacu bahuguriwe mu ishuri ryanyu bazanye ubumenyi buhagije n’ubunyamwuga bubafasha kunoza inshingano zabo.”

Yakomeje ati “Uruzinduko nk’uru rudufasha gusangira ubunararibonye n’abo twasuye kuko hari ibyo badusangiza bidufasha kunoza imirimo dushinzwe. Njye n’abo twazanye tuzasura ahantu hatandukanye kandi ubumenyi tuzahakura, tuzabusangiza n’abandi, buzadufasha gukomeza kubaka imikorere myiza ya Polisi yacu.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rugiye kuba intangiriro y’imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi mu gukumira ibyaha by’iterabwoba, ibyambukiranya imipaka n’ibindi bihungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yabasobanuriye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, uburyo inzego zayo zubatse ndetse n’ingamba zishyirwaho mu gukumira ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati " Imikoranire no guhuza imbaraga na Polisi z’ibindi bihugu nibyo bidufasha gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye. Iyi mikoranire rero niyo idufasha gushyiraho ingamba duhuriyeho zigamije guhangana n’ibyahungabanya umutekano."

Yashimangiye ko imikoranire y’inzego z’umutekano ifasha mu gukemura ibibazo bishobora guteza umutekano muke, bityo bikaba n’intandaro y’iterambere ry’umuturage kuko aba atekanye.

Ati “Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia, abaturage b’impande zombi bazayungukiramo kuko bazegerezwa gahunda zitandukanye kandi nabo bazashishikarizwa kuzigiramo uruhare kugira ngo bakomeze gutura batekanye.”

Biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Gambia azasura amwe mu shami agize Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibigo by’amashuri bya Polisi hagamijwe kwiyungura ubumenyi mu mikorere yayo.

Polisi y’u Rwanda n’iya Gambia basanzwe bafitanye imikoranire mu bijyanye n’amahugurwa, aho bamwe mu bapolisi bakuru b’iki gihugu bahabwa amahugurwa agenerwa aba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze(NPC).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo