Polisi y’u Rwanda yasubije Kenya imodoka yari yahibiwe

Polisi y’u Rwanda ishami rya Interpol rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha ndenga mipaka ejo taliki ya 18 Kanama 2017 ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru yashubije imodoka yari yaribwe mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.

Iyo modoka ifite icyapa kiyiranga kiriho nomero KCG780W yibwe ku i taliki ya 5 Ukuboza 2016 ijyanwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku i taliki ya 13 Kamena 2017 yambitswe icyapa kiriho inomero 2174 AC/20 ku izina rya Samanji SAKINA. Polisi y’u Rwanda yaje kuyifatira ku mupaka wa Bugarama ku i taliki ya 3 Nyakanga 2017 ishaka guca ku mupaka wa Gatuna, ikajyanwa Kasese muri Uganda, igakomezanya na Kisangani ikazarangiriza urugendo i Kinshasa.

Mu muhango wo kuyisubiza ba nyirayo hari ku ruhande rw’u Rwanda ACP Peter Karake ukuriye Interpol Kigali watanze imfunguzo zayo ku mugaragaro, azihereje abapolisi babiri bari boherejwe na Polisi ya Kenya ishami rya Interpol aribo Police Constable Winnie JEBET na IP Nelson MUNGA. Ku ruhande rwa Kenya, umwe muri abo bapolisi yashimiye polisi y’u Rwanda uburyo yashoboye gukurikirana vuba iyo modoka ikanayifata hanyuma akanavuga yuko atari n’ubwambere icyo gikorwa cyo gusubizwa izi modoka zibwe kibaye kuko Polisi y’u Rwanda imaze kubasubiza izindi nyinshi.

Iyi niyo modoka yari yibwe

ACP Peter Karake na we yashimye ubufatanye bwiza buhamye basanganywe na Interpol ya Kenya binyuze muri EAPCCO anaboneraho n’umwanya wo kuburira abo bose bagifite agatima ko kwiba imodoka bazambukana imipaka ko akabo kamaze gushoboka kuko ntawuzashobora gucika adafashwe kandi akabiryozwa. Icyo gikorwa kibi kandi kigayitse rero gikwiye gucika burundu kuko ntawuzashobora guca mu rihumye Polisi y’u Rwanda ngo anyereze imitungo y’abandi ngo ihere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo