Polisi y’u Rwanda na RBC batangiye kugerageza umushinga wo gutahura abanduye COVID-19 hifashishijwe imbwa

Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy ’Igihugu cy’ubuzima(RBC) na Ambasade y’Ubudage mu Rwanda batangije umushinga w’igerageza uzamara amezi atatu wo kwifashisha imbwa mu gutahura uwanduye icyorezo cya COVD-19. Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena, bitangirizwa ku kibunga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Ubwo hatangizwaga uyu mushinga hari umuyobozi wungiriye wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs, Felix Namuhoranye n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda kita ku buzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana.

Ubwo yatangizaga uyu umushinga, Dr Nsanzimana yavuze ko iri gerageza rizamara amezi atatu, rizatangira hifashishwa imbwa 5. Yavuze ko ubu buryo buzagabanya igihe cyakoreshwaga kugira ngo hagaragare ibisubizo by’abantu bapimwe.

Ati"Iri ni igerageza ariko mu minsi iri imbere tuzatangira gukoresha izi mbwa ahantu hahurira abantu benshi. Izi mbwa zizihutisha igikorwa cyo kubona ibisubizo by’abantu banduye COVID-19 kuko uburyo twakoreshaga wasangaga bitwara iminsi ibiri kugira ngo abantu babone ibisubizo ariko izi mbwa zifite ubushobozi bwo kuba zahunahuna ku bipimo by’abantu benshi bagahita babona ibisubizo ako kanya.Turafata iminsi 30 tugerageza izi mbwa nyuma ibizavamo nibwo tuzatangira kuzifashisha ahantu hahurira abantu benshi. "

Dr Nsanzimana yahumurije abantu bashobora gutekereza ko imbwa zizajya zibahunahuna kugira ngo zibone uwanduye.

Ati "Umuntu ntaho azajya ahurira n’imbwa, abashinzwe gupima bazajya bahanagura umuntu ku mubiri hakoreshejwe agatambo. Ako gatambaro kazajya kajyanwa mu icupa ryanditseho izina ry’umuntu noneho imbwa ize ihunahune kuri rya cupa itange ibisubizo.”

Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari abantu wasangaga binubira kuba bashyirwaga ibipimo mu zuru cyangwa mu kanwa ndetse n’ibisubizo bikaza bitinze avuga ko ubu buryo bwo gukoresha imbwa buzakuraho izo mbogamizi zose.

Yasabye abaturarwanda kutazananiza abaganga bazaba bari aharimo kugeragerezwa izi mbwa ndetse n’igihe zizaba zatangiye gukoreshwa ku mugaragraro. Yavuze ko uko iminsi izagenda yicuma izi mbwa zizajya zikoreshwa mu gusuzuma izindi ndwara.

Prof Leo Mutesa, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ndwara z’uruhererekane yavuze ko izi mbwa zitozwa amasaha ari hejuru ya 400 kugira ngo zitangire gukoreshwa. Yavuze ko zifite ubushobozi bwizewe ku gipimo kiri hejuru ya 94 % mu gutahura uwanduye COVID-19, imbwa imwe ifite ubushobozi bwo gupima abantu 200 mu gihe cy’iminota 2 bitewe n’ubwoko bwayo. Ziriya 5 zizatangira kugeragerezwa ku bantu barenga 1000.

Polisi y’u Rwanda yatanze abapolisi bahuguriwa gukoresha izi mbwa, zikaba ziba mu ishami ryayo rishinzwe imikoresherezwe y’imbwa mu bikorwa by’umutekano(Canine Brigade).

U Rwanda rubaye urwa mbere ku mugabane wa Africa mu kwifashisha izi mbwa mu kugaragaza uwanduye COVID-19.

Hagati ni DIGP/OPs Namuhoranye na Dr Nsanzimana mu muhango wo gutangiza umushinga wo kugerageza imbwa mu gusuzuma COVID-19

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo