Polisi irakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza mashya yo kurwanya Coronavirus

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Polisi (CP) John Bosco Kabera ageza ubutumwa ku baturarwanda muri rusange ibikubiye mu mabwiriza mashya yo kurwanya Koronavirusi. Yagaragaje ingendo abantu bemerewe gukora ndetse n’amasaha bagomba gukorera izo ngendo ndetse n’ibyo bagomba kubahiriza.

Yagaragaje ko ibigo bya leta n’iby’abikorera guhera tariki ya 04 Gicurasi bitangira gukora ariko bagakoresha abakozi ba ngombwa abandi bagakorera mu rugo. Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe gukora bagakoresha abakozi b’ingenzi. Amasoko arafungura ariko hasimburanwa 50% by’umubare w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

Isaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo abantu bemerewe kujya mu muhanda, umuntu uzajya ugira impamvu zikomeye zituma akora urugendo hagati ya saa mbiri z’umugoroba na saa kumi n’imwe z’igitondo azajya abisobanurira abapolisi bari ku muhanda kandi buri muntu agomba kuba yambaye agapfukamunwa.

CP Kabera avuga ko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hagomba kuba harimo intera hagati y’umuntu n’undi ku buryo basimbuka intebe imwe. Moto n’amagare ntabwo byemerwe gutwara abantu, amahoteri na resitora byemerwe gukora kugeza saa moya kandi bagomba kugenzura ko ababagana bahanye intera ya metero ndetse basukuye intoki mbere yo kwinjira.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yasobanuye ko hari amasaha abantu bagomba kubahiriza igihe bashaka gukora ingendo.

Yagize ati “Ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo kereka ubiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye. Saa mbiri ntabwo ari amasaha yo kugenda mu muhanda ahubwo buri muntu agomba kuba yageze mu rugo iwe cyangwa aho acumbitse.”

CP Kabera yakomeje asobanura ko abantu batemerewe kujya mu tubari ndetse no mu makoraniro y’abantu benshi.

Ati “Nk’uko byagaragaye mu itangazo, Polisi iributsa abaturarwanda ko utubari, inama, amakoraniro n’imipaka bigifunze. Ahantu ho gukorerwa siporo, imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro naho haracyafunze ariko siporo y’umuntu umwe hanze y’urugo iremewe.”

Yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ingendo zitari ngombwa zitemewe, gusurana ntibyemewe ndetse n’ubukwe ntibwemewe, gushyingura hemerewe abantu batarenze 30. Yongeye kwibutsa abantu ko abazarenga kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Ati “Abantu bose bazerenga kuri aya mabwiriza, yaba abantu ku giti cyabo bazafungwa, ibinyabiziga byabo bifatirwe, bazacibwa amande ndetse n’aho batangiraga serivisi hafungwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 batanga amakuru kuri 112 na 0788311155 (Kuri WhatsAPP). Yanasabye abagifite imyumvire mike guhinduka n’abafite intege nke kuzongera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo