Polisi iraburira abarimo kugaragara batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yo kugera mu rugo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 11 batwaye imodoka basinze ndetse barengeje amasaha yo kugera mu rugo kuko bafashwe nyuma ya saa yine z’ijoro. Mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abantu umunani, mu Karere ka Musanze hafatirwa batatu.

Abafatiwe mu Mujyi wa Kigali ubwo berekwaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi bakangurira n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakanirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko byateza impanuka zo mu muhanda cyangwa bakaba bakwandura COVID-19.

Julien Muhirwa umwe mu bafashwe yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro afatwa atwaye imodoka asanzwe agendamo, yemeye ko yafashwe atwaye yasinze nk’uko ibipimo byabigaragaje.

Ati "Nibyo abapolisi barampagaritse ari nyuma ya saa yine z’ijoro, bapimye umusemburo basanga uri hejuru cyane y’ibipimo byagenwe. Ndabisabira imbabazi abaturarwanda ko ntazabyongera."

Muhirwa yakomeje avuga ko gutwara ikinyabiziga wasinze bishobora guteza impanuka zo mu muhanda. Yagiriye inama abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze ndetse abakangurira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Gasizingwa Pierre Celestin yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yavuye ku kazi saa moya anyura ahantu ahahurira na bagenzi be banywa inzoga bageza saa yine z’ijoro. Abapolisi bamufashe saa yine n’iminota 10.

Ati” Ntabwo ndenganya abapolisi bamfashe saa yine zarenze nagombaga kuba nageze mu rugo nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abivuga. Bamfashe ntwaye imodoka nasinze kuko bapimye basangano igipimo cy’umusemburo kiri hejuru ya 3.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko muri iyi minsi ikibazo cy’abantu batwara ibinyabiziga basinze ndetse barengeje amasaha yemewe y’ingendo(Curfew)kimaze gufata indi ntera. Yibukije abarimo kurenga ku mabwiriza ko barimo gukora amakosa kandi bazajya bayahanirwa.

Ati” Nta muntu utazi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe, twagize igihe gihagije cyo kubikangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ariko tuzakomeza kubisubiramo. Bariya bantu barimo no gufatwa bagenda mu masaha atamewe y’ingendo nyuma ya saa yine z’ijoro.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibihe turimo bitagomba kubuza abantu kubahiriza amategeko. Yaba ayo mu muhanda n’andi yo kwirinda ibyaha bitandukanye.

Ati”Turongera gukangurira abantu kubahiriza amategeko yose, bariya batwara ibinyabiziga basinze bashobora guteza impanuka mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bakamugara. Bashobora kwandura icyorezo cya COVID-19 kuko ntiwamenya aho baba bavuye kunywera inzoga kuko wasanga ari mu tubari twa rwihishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafatwa imodoka zabo zirafungwa ndetse bagacibwa n’amande. Yavuze ko igikorwa cyo gufata bene bariya bantu kigikomeza hirya no hino mu gihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo