Police y’u Rwanda yasubije inka zibwe muri Tanzania zigafatirwa mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata Johansen Ernest Kabuzi w’imyaka 43 uvuka muri Tanzaniya yasubijwe inka ze 26 zari zaribwe zikazanwa mu Rwanda nyuma y’aho ku itariki ya 20 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe izifatiye muri aka Karere .

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuzeko ku itariki ya 20 Mata, abaturage batuye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe hafi y’icyambu cya Gitoma, babonye inka nyinshi ziragiwe aho, babaza abaziragiye aho bazikuye, bababwira ko ari iz’umunyatanzaniya bazishorereye, ko asigaye inyuma kandi nawe hari izindi agiye kwambutsa.

Kugirango izi nka zifatwe byagizwemo uruhare nabaturage kuberako umwe mubaturage yaketseko bababeshye maze ahamagara umugabo witwa Karengire uzanzwe akora akazi ko kwambutsa inka azivana Tanzaniya azizana mu Rwanda, amubaza niba koko izi nka zambukiye ku Rusumo. Inspector of Police Kayigi yakomeje avuga ko zikimara kwibwa, nyirazo ukomoka mu ntara ya Karagwe muri Tanzaniya , yari yarahamagaye Karengire usanzwe yambutsa inka kuko bari basanzwe baziranye kandi bakorana, amubwira ko hari inka ze zibwe, anamusaba ko yajya amurebera ko hari izizanyura ku Rusumo. Nibwo rero uyu Karengire yahise abwira wsa muturage ko bazifata kuko zibwe anahita ahamagara Kabuzi ngo aze mu Rwanda arebe ko inka zafatiwe mu Rwanda ari ize. Abari baziragiye babonye ko bagiye gufatwa bahise biruka, nyuma y’aho nibwo Kabuzi yaje koko asanga ni ize, akaba yasubijwe inka ze kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata.

Nyuma yo gusubizwa inka ze, akanasobanurirwa uko inka ze zafashwe, Kabuzi yerekanye ibyishimo bye ari nako ashimira Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange avugako Police y’U Rwanda imaze gutera imbere kuko ngo yumvaga ko nubwo zafashwe ariko kuzimusubiza bizatwara igihe . IP Kayigi nawe yashimiye abaturage bamaze kugira umuco wo gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe anasaba abataragira uyu muco, ko bakwigira kuri aba, nabo bakadufasha mu rugamba rwo gusigasira umutekano dufite, tukarushaho gutera imbere.

Umuhango wo gusubiza izi nka witabiriwe ku rwego rw’ u Rwanda n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ukaba wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, na SSP Abel Maige, umuyobozi wa Polisi muri Ngara ku ruhande rwa Polisi ya Tanzaniya, ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande z’ibihugu byombi. 

Police y’u Rwanda ihererekanya na Police ya Tanzaniya amasezerano ko inka zibonetse

Izi nizo nka zari zibwe muri Tanzaniya zigafatirwa mu Rwanda

Zisubizwa ku cyambu Police y’u Rwanda yari iziherekeje mu muhanda ngo zidatera impanuka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo