Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yageze mu Rwanda

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yageze mu Rwanda aho aje mu ruzinduko rw’iminsi 2 yakirwa na Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame .

Uyu mukuru w’igihugu uri ku butegetsi kuva ku wa 14 Werurwe 2013 yatangiye urugendo rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano umaze imyaka 47 ushinze imizi hagati y’ibihugu byombi.

Niwe Perezida w’Ubushinwa wa mbere ugeze mu Rwanda. Yageze mu Rwanda ahagana saa tatu z’ijoro aherekejwe n’umugore we Peng Liyuan.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa uteye imbere cyane mu bucuruzi, mu kubaka ibikorwa remezo no muri politiki.

Muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame basuye Ubushinwa banakirwa na Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko Ubushinwa buri gushaka imbaraga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ku rugamba rw’ubucuruzi buriho na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu ruzinduko rw’iminsi 10 rwa mbere akoreye hakurya y’inyanja ngari Perezida Xi Jinping yasuye United Arab Emirates, Senegal akaba akurikijeho u Rwanda. Azanajya mu nama muri Africa y’Epfo, mu nzira ataha ngo azananyura muri Iles Maurices aganire na Minisitiri w’intebe waho.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo Xi Jinping azakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ahagomba gusinyirwa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Azakirwa kandi ku meza na mugenzi we w’u Rwanda ku manywa hanyuma ku gicamunsi asure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi nyuma yerekeze muri Afurika y’Epfo mu nama izahuza ihuriro ryitwa BRICS rigizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa na Africa y’Epfo.


Xi Jinping na madamu we bakiriwe na Perezida Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame

Photo:Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo