Perezida Kagame yitabiriye Siporo rusange

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abanya Kigali muri Siporo rusange ’ Car Free Day’ asaba ko umubare w’abayitabira wakomeza kwiyongera.

‘Car Free Day’ ni umunsi ugamije guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda, banashishikarizwa kubungabunga ikirere birinda gukoresha ibinyabiziga bicyangiza ari nako bipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane mu kwipimisha indwara zitandura. Ikorwa ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya 3 cy’Ukwezi.

Kuri iki Cyumweru nibwo umukuru w’igihugu yifatanyije n’abanya Kigali muri iyi Siporo. Hari abandi bayobozi banyuranye barimo na Minisitiri Nyirasafari Esperance uheruka kugirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo asimbuye Uwacu Julienne.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye ko umubare wiyongera ndetse yemerera abitabira iyi Siporo rusange ko azajya aza kenshi kwifatanya nabo.

Ati " Umubare wiyongere. Ubushize ndi hano nanone nabonye umubare wanganaga gutya, ntabwo urikuba nka 2 ? Abandi baba bagiye mu biki ? Cyangwa baba baraye inkera ?...Bagabanye bajye bibuka ko ku Cyumweru, umunsi nkuyu ari Siporo. Ndabashimira mwebwe mwaje hano."

Yunzemo ati " Abamaze kuza hano kenshi, ntabwo mwumva ubuzima bwanyu bugenda buba bwiza ? Mujye mubwira bariya basigara...Bitanga ubuzima bwiza , bitanga gutekereza neza. Hari indwara umuntu asezerera iyo akora ubugororangingo nk’ubungubu. Tujye tubyitabira. Nanjye nimbona umwanya nzajya nza. Ariko ninza, tuzajya dukurikira ibyo umutoza atwereka ariko iyo nje murahindukira mukandeba nkaho arinjye mutoza. Nzajya nza kenshi."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko gukora Siporo bikwiriye kuba umuco.

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 ari nabwo hari hemejwe ko izajya iba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Uko iminsi igenda yicuma niko abitabira iyi gahunda bagenda biyongera ku buryo bugaragarira amaso.

Umukuru w’igihugu yifatanyije n’abanya Kigali gukora Siporo rusange

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo