Perezida KAGAME yegukanye igihembo ku rwego rwa Afurika

Paul KAGAME, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na Macky SALL wa Senegal nibo bakuru b’ibihugu batorewe kuzahabwa igihembo cyo ku rwego rwa Afurika ‘ Super Prix Grand Bâtisseur’ nyuma y’amezi yari ashize akanama gashinzwe gutanga iki gihembo gakora igenzura , kanatanga amanota kubagikwiriye.

Iki gihembo gihabwa abakuru b’ibihugu bateza imbere ubwikorezi. Akanama katangaga amanota kibandaga kuri raporo zisohoka mu binyamakuru, ndetse n’izashyirwaga hanze n’inzobere zigaruka ku iyubakwa ry’imihanda, ku bwikorezi ndetse n’iterambere rirambye.

Ibyavuyemo byiyongereye ku bushakashatsi bwakorewe ku banyamakuru b’inzobere mu bijyanye n’ubwikorezi, hagendewe ku myaka 5 ishize.

Itangazo ryashyizwe hanze na Adama WADE ukuriye akanama katangaga amanota, rivuga ko Perezida KAGAME yatowe kuko imihanda y’Umujyi wa Kigali irangwa n’isuku ndetse ikaba yubatse neza. Iri tangazo rikomeza rivuga ko isuku iranga imihanda y’Umujyi wa Kigali igaragarira buri wese. Ninaho bahera bibutsa ko Umujyi wa Kigali watowe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umujyi ufite isuku muri Afurika.

Perezida Macky SALL na we yatowe kubw’ibikorwa binyuranye yakoze mu gihugu cye biteza imbere ubwikorezi. Komite yatanze amanota yashimiye aba bakuru b’ibihugu byombi kuba barakoze ibikorwa bihamye mu gutuma abaturage babasha kwisanzura mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu. Iyi komite inakomeza itangaza ko ishimira aba bakuru b’ibihugu ubwitange bwabo mu kureba kure bareba ibifitiye inyungu abaturage.

Perezida Kagame na Macky Sall bazakirizwa iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri mu kwezi gutaha ku itariki ya 24 Gicurasi, mu nama ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izabera ahitwa Ahmedabad, mu Buhinde hagati y’itariki ya 22 na 26 Gicurasi 2017.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2015, nibwo Umuryango w’Abibumbye watoye Kigali nk’Umujyi ufite isuku muri Afurika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo