Perezida Kagame yasuye itsinda rishinzwe gushakisha abakekwaho kwandura Coronavirus mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yasuye itsinda rishinzwe gushakisha abakekwaho kwandura Coronavirus mu Rwanda (#COVID19 Command Post), abashimira ubwitange bukomeye bari kugaragaza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi mu kazi kabo.

Itsinda ry’abakozi 400 bo mu nzego zinyuranye, nibo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize aho ahurira n’abarwayi ba coronavirus bamaze kugaragagara mu Rwanda, akazi katangiye tariki 14 z’uku kwezi kwa Werurwe ubwo umuntu wa mbere ufite coronavirus mu mubiri we yabonekaga mu Rwanda. Ni itsinda rifite intego yo gushaka uko iki cyorezo cyarandurwa mu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabasuraga aho bari gukorera aka kazi muri Camp Kigali, yabashimiye ubwitange bwabo.

Perezida Kagame yagize ati " Naje hano kugira ngo mbashimire ubwitange ndetse n’umuhate mukomeje kugaragaza. Muri kwitanga mutizigama nubwo muziko akazi mukora gashobora guteza ibibazo ku buzima bwanyu. Mwemeye gukora ibi mutekereza ku buzima bw’Abanyarwanda ndetse’igihugu muri rusange. Sinabona uko mbibashimira."

" Ndabizi ko muri gukora aka kazi kubw’urukundo ndetse n’ubunyamwuga. Nabonye akazi mwakoze nshingiye ku mibare y’abanduye Covid 19 dufite uyu munsi. Ntabwo twari kugera kuri ibi iyo abantu batubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kuguma mu rugo. ..Hari icyizere ko ibintu bizasubira uko byari bisanzwe. Icyizere gihari kirashingirwa kuri mwe ndetse n’uko muzakora akazi kanyu..."

Yasoje abizeza ko Guverinoma izakomeza kubafasha ibishoboka byose mu kazi kabo.

Ati " Nka Guverinoma tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo tubashyigikire kugira ngo abanyarwanda basubire mu buzima busanzwe. Tubifurije Pasika nziza. Hazabaho igihe cyiza cyo kwishima ndetse no kubashimira byihariye ubwo ibi bizaba birangiye."

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu babiri bapimwemo icyorezo cya coronavirus , bituma imibare y’abanduye bose hamwe mu Rwanda igera ku 120, harimo 18 bavuwe barakira. Abo bose babonetse mu bantu basaga ibihumbi umunani bamaze kuyipimwa mu Rwanda.

Abantu barenga 100,000 ku isi bamaze kwicwa na coronavirus kuva yakwaduka mu Bushinwa mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize, naho abarenga 400,000 bamaze kuyikira.

Buri wese arahuze, bamwe barahamagara abo bashinzwe gukurikirana bitewe n’umurwayi bahuye nawe, n’uburyo bahuye

PHOTOS: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo