Perezida Kagame yasabye Indangamirwa guhugukira gukoresha Ikinyarwanda kinoze

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko itorero ari umwanya mwiza wo kwibutsa Abanyarwanda gukomera ku ngeri z’umuco n’imyumvire yo guhanga ibikorerwa imbere mu Gihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 12 kitabiriwe n’urubyiruko rusaga 600.

Gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, ni urugero rumwe rw’inkingi z’umuco nyarwanda zugarijwe no gutakaza umwimerere bitagaruriwe mu maguru mashya. Iki ni kimwe mu byo umukuru w’igihugu Paul Kagame yatumye abasoje Itorero Indangamirwa gufasha gukosora.

Mu minsi 45, izi ntore z’indangamirwa zahuguwe muri byinshi birimo amateka y’Igihugu, indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gusigasira iterambere u Rwanda rugezeho.

Ibi abasoje iri torero bihaye umukoro wo kubishyira mu bikorwa bakanabikangurira abandi banyarwanda.

Mu muhango ubereye ijisho, imyiyereko njyarugamba n’akarasisi byashimangiye ko intore z’indangamirwa zidasobanya bikaba bigomba no kuziranga mu mikorere ya buri munsi.

Ababyeyi babo bababonye mu mpuzankano ya gisirikare, bavuga ko babitezeho impinduka muri byinshi kuko bizeye ko bakuze mu mitekerereze.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki ashimangira ko itorero ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho itagomba kugira ikiyihungabanya.

Perezida wa Republika kandi agaragaza ko gusigasira umuco nyarwanda bikajyana n’indangagaciro yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, byakigeza ku iterambere rirambye.

Intore zisoje itorero indangamirwa ikiciro cya 12, ni 698. Abagore ni 241, naho abagabo ni 457. Kuva iri torero ryatangira mu mwaka wa 2008, rimaze gutoza 3169.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo