Perezida Kagame yasabye abakiri bato kwitabira siporo kurusha abakuze (AMAFOTO)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, arasaba abakiri bato kwitabira siporo kurusha abakuze kuko ituma umuntu agira ubuzima bwiza n’ibyishimo. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umujyi wa Kigali muri siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru.

Ni siporo kandi yanitabiriwe na madame Jeannette Kagame. RBA itangaza ko dukesha iyi nkuru itangaza ko Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, muri iyi siporo yakoze urugendo rw’amaguru aturuka ku nteko ishinga amategeko yerekeza ku kibuga cya RRA ari kumwe n’itsinda ryiganjemo urubyiruko n’abana b’abanyeshuli ndetse n’abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa.

Abitabiriye iyi siporo rusange, basanga uretse kugirira umubiri akamaro binatera kugira ubusabane hagati yabo no kutigunga. Muissa Dorcas wo muri RDC, we yemeza ko kuba Perezida wa Repubulika yifatanya n’abaturage mu gikorwa nk’iki, bigaragaza urukundo abafitiye n’umutekano igihugu gifite.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali RWAKAZINA Marie Chantal, avuga ko siporo rusange ifatanywa no kubungabunga ibidukikije kandi bakayisangiza n’abatembera u Rwanda kugira ngo bizabafashe nabo kugira iterambere rishingiye ku buzima bwiza.

Mu gusoza siporo rusange yo kuri iki cyumweru, Perezida wa Repubulika akaba yitabiriye n’igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete, ndetse no kureba ko umuntu adafite umubyibuho ukabije.

Umujyi wa Kigali utangaza ko Car free day kuva yatangizwa mu 2016, ubwitabire bwikubye gatatu, ari na yo mpamvu hongerewe ahantu izajya ikorerwa aho kuba site 1 zigirwa enye n’incuro ziba ebyiri mu kwezi zivuye kuri imwe.

PHOTO: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo