Perezida Kagame yakiriye Didier Drogba wari witabiriye inama y’urubyiruko (Amafoto)

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, muri Village Urugwiro, yakiriye Didier Drogba ukomoka muri Cote d’Ivoire wahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru.

Perezida Paul Kagame akaba yakiriye Didier Drogba, ni nyuma y’ uko yari yitabiriye inama y’ihuriro ry’urubyiruko rw’Afurika yiswe “Youth Conneckt Africa summit 2019”, yabereye i Kigali mu Rwanda guhera tariki 09 kugeza 11 Ukwakira 2019.

Uyu munyabigwi washinze umuryango “Didier Drogba Foundation”, muri iyi nama y’ihuriro ry’urubyiruko rw’Afurika yatanze ikiganiro gikangurira urubyiruko gukora cyane rugamije kwiteza imbere ndetse banaharanira guteza imbere umugabane w’Afurika muri rusange.

Didier Drogba w’imyaka 41, usanzwe ari Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, tariki 10 Ukwakira 2019.

Ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, Drogba yabonanye n’abakunzi b’ikipe ya Chelsea bo mu Rwanda bibumbiye muri “Chelsea FC Kigali official Supporters Club”, ni mbere y’uko yifatanya n’Abanyarwanda muri ‘Kigali Night Run’.

Didier Yves Tébily Drogba yakiniye ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire imikino 105, ayitsindira ibitego 65 (2002-2014). Uyu wamenyekanye cyane muri Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yakiniye n’andi makipe arimo Marseille yo mu Bufaransa, Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa, Galatasaray yo muri Turukiya na Montreal Impact yo muri Canada.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo