Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, yakiriye muri Village Urugwiro umunya Brazil David Luiz, ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, waje gusura igihugu cy’u Rwanda.
David Luiz aherekejwe na Mama we ndetse na Fiancée we, yageze mu Rwanda tariki 10 Ukwakira 2019, yaje muri gahunda yo gusura u Rwanda, aho ikipe ya Arsenal asanzwe akinira ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza no gukangurira abatuye Isi gusura u Rwanda izwi nka “Visit Rwanda”.
Uyu myugariro wakiriwe na Perezida Kagame yamuhaye umwambaro w’ikipe y’Arsenal wanditseho amazina ye (PK) ndetse na nimero (23), David Luiz asanzwe yambara muri iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.
Uyu mukinnyi w’ikipe ya Arsenal, David Luiz yanabashije gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Nyuma yo gusura Urwibutso, David Luiz yahise yerekeza i Musanze aho biteganyijwe ko azusura Pariki y’Ibirunga ahaba ingagi.
Kuri uyu wa Gatandantu tariki 12 Ukwakira 2019, David Luiz aragaruka i Kigali, aho azakurikirana umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru uzahuza APR FC na Etincelles FC, uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kenda (15h00).
David Luiz w’imyaka 32 y’amavuko, wakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi arimo Chelsea yo mu Bwongereza na PSG yo mu Bufaransa, azasoza uruzinduko rwe mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019.
David Luiz Moreira Marinho wageze muri Arsenal avuye mu ikipe ya Chelsea muri Kanama 2019, amaze gukina imikino 7 ya shampiyona abasha kuyitsindira igitego kimwe gusa.
Mu 2018, u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere “RDB” rwagiranye aya masezerano y’imyaka 3 y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC yo gukangurira abatuye Isi gusura u Rwanda “Visit Rwanda”.