Nyuma ya ‘Camera’ zo ku muhanda, Stade Amahoro nayo yashyizweho izicunga umutekano- AMAFOTO

Ku mutekano wari usanzwe ucungirwa kuri Stade Amahoro i Remera, kuri ubu hamaze kongerwaho indi ngabo ya ‘Camera ‘ zicunga umutekano.

Kuri uyu wa kane tariki 02 Werurwe 2017 nibwo kuri Stade Amahoro hongeweho ‘Camera’ 2 zicunga umutekano wo ku marembo manini aherereye ahazwi nko mu ‘migina’. Ushinzwe umutekano wo ku marembo ya Stade yatangarije rwandamagazine.com ko izi ‘Camera’ ziri gushyirwaho mu rwego rwo gukaza umutekano kuri Stade.

Ati “ Nizizafasha mu kongera umutekano w’abagana Stade Amahoro…ubu no muri Stade imbere hari indi bari gushyiramo…ibizajya biba byose, bizajya bireberwa muri izi camera, urumva ko umutekano wiyongereye kurushaho...”

‘Camera’ zicunga umutekano si nshya i Kigali kuko muri Gicurasi 2013, aribwo hatangiye gushyirwa izicunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubu zikaba zigenda zongerwa mu duce tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali. Zitangira gukoreshwa, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryatangaje ko izo Camera zashyizweho ngo zikusanye amakuru polisi yajyaga itabona neza ku bibera mu muhanda, zikaba zigomba gukemura ibyabaga nijoro ntibimenyekane; kuko amashusho azajya yerekana ukuri kose abakoze ibyaha bafatirwe ibihano.

Mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabaye ku nshuro ya 17 muri 2014 i Gikondo, abantu 15 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bavumbuwe na Camera nkizi zashyiriweho gucunga umutekano. Icyo gihe zari zashyizweho na sosiyete ya Dynamic Solutions, byanatumye iyi sosiyete ibihemberwa ubwo iryo murikagurisha ryasozwaga.

Gucunga umutekano hifashishijwe Camera byatangiriye mu Budage mu 1942 hagenzurwa ibijyanye n’izamurwa mu kirere ry’icyogajuru V-2.

Hambere amarembo ya Stade Amahoro atarashyirwaho ’Camera’ zicunga umutekano

Camera nshya zashyizwe mu marembo manini ya Stade Amahoro

Iyo uzitegeye ni uku uba uzibona

Camera yo mu marembo ya Stade Amahoro...iyi niyo izajya icunga ibibera hanze y’amarembo

Mu marembo ya Stade Amahoro, hasanzwe na ’Camera ’icunga umutekano wo mu muhanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Hitiyise Haruna

    Iriterambere turaryishimiye nkabanyarwanda

    - 2/03/2017 - 09:21
Tanga Igitekerezo