Nyiragongo - Goma: Ibihumbi by’abantu bari kwambuka binjira mu Rwanda

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kwambuka umupaka wa Gisenyi - Goma bava muri DR Congo binjira mu Rwanda nyuma y’uko abategetsi i Goma batangaje ko igice kinini cy’abahatuye bagomba kuhava.

Abantu batuye mu duce 10 twa Goma bategetswe kuba bimukiye mu mujyi wa Sake muri 24Km mu burengerazuba bwa Goma, gusa bamwe ubu bari kwinjira mu Rwanda.

Umunyamakuru wigenda uri ku mupaka wa ’grande barriere’ yabwiye BBC ko abantu ibihumbi bamaze kwambuka n’abandi benshi bakiri kuza.

Aba bari kwambuka bari kujyanwa ku ishuri ryitwa college Inyemeramihigo no mu nkambi ya Nkamira biri mu karere ka Rubavu.

Abari kwambuka biganjemo abantu bifashije, n’abo mu miryango mpuzamahanga ikorera i Goma.

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda bavuze ko aba bari kwinjira nta ugomba kurenga akarere ka Rubavu agana Musanze cyangwa i Kigali adafite ikigaragza ko atanduye Covid-19.

Abari kwambuka bavuga ko bari "gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’abayobozi" i Goma kuko ikirunga gishobora kongera kuruka kikageza mu kiyaga cya Kivu bigatera icyago, nk’uko umunyamakuru Patrick Maisha abivuga.

Byitezwe ko abaturage benshi bo mu byiciro byo hasi n’abaciriritse baba mu duce twavuzwe twa Goma baza gufashwa na leta kwerekeza mu mujyi wa Sake.

Mu Rwanda hari hasanzwe hari abaturage ba Congo barenga 600 bahunze imitingito n’ubwoba bw’iruka ry’ikirunga mu minsi micye ishize.

Hagati aho abanturage b’umujyi wa Gisenyi babarirwa mu magana uyu munsi kuwa kane nabo bakomeje kuhava kubera imitingito ikomeje kubatera ubwoba no gusenya inzu.

Ikigo gikurikirana imitingito mu Rwanda kivuga ko uyu munsi mu gitondo humvikanye imitingito yageze ku gipimo cya magnitude enye (4).

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda kuwa gatatu basuye ibikorwa remezo nk’ibitaro n’amashuri byangijwe n’iyi mitingito, banasura abanyecongo bahungiye mu Rwanda.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo